Published Tuesday , on 19 September 2017, 00:03:41 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri, nibwo abadepite mu nteko Ishingamategeko batangiye gahunda yo gusura abahinzi hirya no hino mu gihugu kureba aho bageze batangira igihembwe cyihinga cya mbere gisanzwe gitangirana na Nzeri.

Mbere yo gutangira iyi gahunda izagera tariki 28 Nzeri, abagize komisiyo yubuhinzi, ubworozi nIbidukikije mu nteko ishingamategeko bagiranye ibiganiro birambuye nabayobozi ndetse nabakozi bakuru muri Minisiteri yubuhinzi nubworozi, MINAGRI, ngo babahe isura nyayo yubuhinzi bazagere mu bahinzi bazi uko byifasha ku ishusho rusange yigihugu.

Nyuma yo gusobanurirwa byimbitse aho gahunda zose zubuhinzi nubworozi zijyanye niki gihembwe zigeze, Minisitiri muri MINAGRI, Mukeshimana Geraldine yabwiye aba badepite ko abaturage biteguye neza igihembwe cyighinga kandi ko nabo mu misozi miremire bamaze kugerwaho nimbuto hakaba hasigaye abo mu misozi migufi niringaniye, muri rusange imbuto ikaba imaze kugera ku bahinzi ku kigereranyo cya 60% kandi ko mu mpera zuko kwezi bizaba biri hejuru ya 90%, anibutsa ko kugeza ubu abahinzi badakwiye kumva ko imbuto yabuze kuko iri mu nzira kandi batararara ihinga.

Ibi biganiro byahuje Abadepite na MINAGRI byabereye ku biro by’iyi Minisiteri i Kigali

Mu bitekerezo nibibazo bitandukanye byabadepite, bifuje ko imbuto yajya igera ku bahinzi kare ndetse bagasabwa gutegura ubutaka imbuto ihari, aha Minisitiri Mukeshimana akavuga ko biterwa nuko gutumiza imbuto bigendera ku ngengo yimari ya Leta, bityo imbuto ikaba itatumizwa kandi ingengo yimari iyigenewe itaraboneka.

Ikindi abadepite bifuje ni uko itumizwa hanze ryimbuto ryazagenda risezererwa imbuto zikajya zitunganyirizwa mu Rwanda, ingingo zumvwa kimwe nimpande zombi kuko iyi ari nayo gahunda MINAGRI ifite, gusa ko ari urugendo igenda igabanya gahoro gahoro imbuto itumiza mu mahanga.

Ikindi Minisitiri yagarutseho ni uko abahinzi bakwiye gukomera ku ngamba zo kurwanya Nkongwa kuko ari icyonnyi cyinjiye mu gihugu ntaho kizajya, bityo ko bakwiye kukimenyera ndetse bagahora biteguye kukirwanya.

Depite Nyirarukundo Ignatienne ukuriye iyi komisiyo yasabye Minisiteri gushyira ingufu mu kongera imbuto itunganyirizwa mu gihugu, avuga ko ibiganiro bagiranye muri rusange bibahaye ishusho kandi ko bazongera guhura nyuma yo gusura abahinzi.