Yanditswe Tuesday , Tariki, 31 January 2017. saa 16:22:00 na Christophe Hitayezu

Abahanga mu ndwara zo mu mutwe bakomeje kototera Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bemeza ko nawe arwaye mu mutwe. Bavuga ko afite indwara yitwa ”Malignant narcissism’ (kwikunda kubi kandi gukabije). Abahanga mu ndwara zo mu mutwe n’imitekerereze ya muntu ngo basanga Perezida Donald Trump agaragaza ibimenyetso bifatika ko arwaye mu mutwe.

Abaganga banyuranye muri izi ndwara ubu baragenda batangaza ibyo babonye kuri Perezida Trump mu rwego rwo kuburira rubanda nk’uko bivugwa na NewYorkTimes.

Mu gihe cyo kwiyamamaza, Hillary Clinton yavuze ko imyifatire (Temperament) ya Trump itamwemerera kuba Perezida, muri iyi minsi micye ishize ari Perezida hari abatangiye kubyemeza nabo.

Igihe Clinton abivuga benshi ngo babonaga ko ari uko ari mukeba we, ariko abahanga mu mitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe (psychologists) ubu nabo baravuga ko bakemanga cyane imitekerereze ya Trump.

Kugeza mu minshi ishize, ntabwo byari byemewe muri Amerika ko abahanga bagenzura ubuzima bw’umuntu uzwi (public figure) bagatangaza mu binyamakuru ibyo babonye. Iri tegeko ariko ryarahinduwe none abahanga mu mitekerereze bari kuvuga ibyo babonye kuri Donald Trump.

Umuhanga John D. Gartner nyuma yo kwitegereza no gukora igenzura rye, vuba aha yagize ati “Trump ateye impungenge kuko arwaye cyane mu mutwe, kandi imyifatire ye ntiyatuma aba Perezida.”

Avuga ko yabonye Trump afite ibimenyetso bya “malignant narcissism”; ni uruvange rw’uburwayi bwo kwikunda cyane, kwanga abandi bikabije, ubushotoranyi no kurwana nk’uko byanditse mu nkoranyamagambo ya Campbells Psychiatric.

Undi muganga witwa Dr. Julie Futrell yabwiye NewYorkTimes ati “Abagore miliyoni eshatu bari kumwamagana? Ibyo ntacyo byamubwira. Abajyanama bamubwiye ko politiki runaka idashoboka? Ntabwo yabyitaho.”

Mu Ukuboza umwaka ushize, abahanga batatu mu buzima bwo mu mutwe bandikiye Perezida Obama bamubwira impungenge zabo ku burwayi bwo mu mutwe babonye Donald Trump n’impungenge bafite naba Perezida.

Mu ibaruwa yabo bagize bati “Twamubonanye ibimenyetso bifatika by’uburwayi bwo mu mutwe birimo kwikuza cyane, kumva atanyeganyezwa, umujinya ukabije ku bitekerezo binyuranye n’ibye, n’ubushobozi bucye bwo gutandukanya ukuri (real) n’ibitari ukuri– ibi bituma tubona nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu.”

Byanditswe n’inzobere eshatu z’abaganga banigisha mu ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Harvard no muri Kaminuza ya California.

Abandi baganga banyuranye muri Amerika nabo bakomeje kugenda bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe babonanye Perezida Trump guhera ku munsi wo kurahirira kuyobora Amerika, uburyo yifata imbere y’umugore we n’ibindi byemezo yafashe nyuma yo kurahira.

Mu gisa no guhangana n’igitutu cy’abanenga ibyemezo amaze iminsi afata, Perezida Trump ukoresha cyane Twitter, yaraye atangaje ko itangazamakuru aribona nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.