Yanditswe Friday , Tariki, 24 February 2017. saa 20:29:49 na Christophe Hitayezu

Abahinzi bigishijwe gusesengura amakuru y’iteganyagihe akifashishwa mu bikorwa byabo by’ubuhinzi, barishimira ko batazongera guhinga bapima amahirwe, ko ahubwo bazajya bifashisha aya makuru bakamenya uko bagomba guhitamo igihingwa gikwiye guhingwa mu gihembwe runaka.

Ibi twabitangarijwe n’abahinzi batandukanye bo mu turere twa Nyanza, Burera na Kayonza bigishijwe imikoreshereze y’aya makuru mu buhinzi.

Aya masomo bahawe n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (CIAT), yasize abahinzi bahuguwe biganjemo abajyanama mu buhinzi, bagize ubumenyi bwo kumenya igihingwa bakwiye guhitamo guhinga bagendeye ku miterere y’ikirere iteganyijwe muri icyo gihembwe.

Abahinzi batangiye gutera imyaka y’igihembwe cy’ihinga B (Foto: Christophe Hitayezu)

Abahinzi twaganiriye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, bavuga ko amakuru bahawe mu gihembwe cya mbere cy’ihinga yatumye abayakurikije beza neza, Clementine ni umwe muri bo, yagize ati "Aya makuru baduha yaradufashije cyane mu gihembwe gishize, abayakurikije bejeje neza. Ubu noneho icyadushimishije kurushaho ni uko twabwiwe ko ino hateganyijwe imvura muri iki gihembwe cya kabiri, kandi ko ishobora no kwiyongera. Dukurikije amakuru twahawe, twahisemo kuzahinga ibishyimbo, ibigori n’imyumbati".

Gasingwa Jean Paul, umwe mu bahinzi bo mu murenge wa Karama mu karere ka Kayonza, nawe yashimangiye ko amakuru bahawe aba ariyo, ahubwo ko babangamirwa n’imiterere y’ikirere cyaho cyidakunda gutanga imvura ihagije, mu rwego rwo guhongera no kubungabunga ubutaka, agasaba inzego zibishinzwe no kuzabahugura ku itegurwa ry’ifumbire y’imborera, bakajya bayitunganyiriza badacungiye ku y’amatungo gusa.

Evariste wo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, nawe avuga ko amakuru y’iteganyagihe bahawe yabafashije kugira amahitamo akwiye bakeza neza, gusa ngo byatumye badahinga imbuto y’ibigori bifuzaga itanga umusaruro mwinshi kuko yabagezeho itinze.

Dusengimana Jacques umukozi w’umurenge wa Muyira ushinzwe ubuhinzi, avuga ko uyu mushinga wa CIAT uri gufasha cyane abahinzi mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, yagize ati "Iyi gahunda yafashije abahinzi cyane, abahingiye igihe bagakurikiza amasomo bahawe, bejeje neza. Uretse icyo kandi byaranatworohereje mu kazi nk’agronome ".

Dusengimana Jacques, Agronome w’umurenge wa Muyira (Foto: Christophe Hitayezu)

Dr. Desire Kagabo, umukozi wa CIAT ushinzwe amakuru y’iteganyagihe mu buhinzi, avuga ko hari gahunda yo gukomeza gukurikirana aba bahinzi binyuze mu nzego zubakitse zirimo twigire muhinzi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Dr. Desire Kagabo yishimiye ko abahinzi bari gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe kandi bikaba bitanga umusaruro (Foto: Christophe Hitayezu)