Yanditswe Saturday , Tariki, 22 April 2017. saa 21:23:14 na Jean Claude Muvunyi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda imaze igihe ikora gahunda [imara imyaka 5] imenyerewe ku izina rya PSTA (Strategic plan for the transformation of Agriculture) ifasha abahinzi n’aborozi gukora neza bunguka. Mu gihe harimo hasozwa PSTA ya gatatu, kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mata 2017, iyi Minisiteri ndetse n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bateraniye i Kigali mu nama nyunguranabitekerezo.

Iyo nama yibanze ku kureba ibyagenze neza ndetse n’ibitaragenze neza muri PSTA3 izarangira muri Kamena umwaka utaha wa 2018 ndetse no gukusanya ibyifuzo by’ ibizashyirwa muri PSTA4 iri gutegurwa.

Abahinzi bitabiriye iyi nama basabye ko bajya bahabwa umwanya munini mu gutanga ibitekerezo ngo kuko ari bo baba muri ubwo buhinzi ndetse n’ubworozi.

Umwe muri abo bahinzi waganiriye na NONAHA.com witwa Gafaranga Joseph yatubwiye ko hari ubwo babona imyanzuro ibituyeho batarigeze babazwa icyo batekereza kuri iyo ngingo.

Ikindi yagarutseho ngo ni uko n’iyo babatumiye mu nama, batumirwa batunguwe bityo ntibabone umwanya uhagije wo gucukumbura ibizaganirwaho.

Aba bahinzi ikindi basanga kibabangamira ngo ni uko iyo batumiwe muri izi nama basanga inyinshi ziba zikorwa mu ndimi zitari Ikinyarwanda kandi ari cyo abahinzi benshi bumva.

Dr. Semwaga Auctave ushinzwe igenamigambi muri MINAGRI yavuze ko bagiye guhindura uburyo bakoragamo maze bagaha cyane agaciro ibyifuzo by’abaturage kuko usanga harimo ukuri kwinshi.

Yagize ati “Nibyo koko abahinzi hari byinshi bavuga ukumva bifite ukuri kuko ari bo baba cyane muri uyu murimo. Ibyifuzo byabo twabyumvise kandi tugiye kwiga ku buryo bunoze byakubahirizwa”.

Muri iyi nama yabaye hagaragajwe ko PSTA3 yafashije abahinzi ibashyiriraho gahunda zitandukanye nka Twigire muhinzi, Nkunganire, Girinka, kongera imbaraga mu kuvomera imyaka ndetse no kubashakira amasoko meza .

Ariko n’ubwo bishimira byinshi abaturage bifuza ko muri PSTA4 hazashyirwamo ingengo y’imari yo kugurira abahinzi ibyuma bibika neza umusaruro kugira ngo ujye ugera ku isoko utangiritse.

Ikindi abahinzi bifuza ko Leta yabafasha ni ukubongerera amahugurwa ndetse no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugezwaho amakuru y’iteganyagihe. Banasabye abashinzwe gutegura iyi gahunda kwiga ku buryo bwo guteza imbere ikorwa ry’ingemwe zitunganyirijwe mu gihugu .

Muvunyi Jean Claude