Published Wednesday , on 19 July 2017, 14:55:37 by Jean Claude Muvunyi

Nyuma yo kubona ko abahinzi bacibwa intege n’igihombo baterwa no kubura isoko kandi hari n’abaguzi batamenya aho bakura umusaruro, Leta y’ u Rwanda ku bufatanye na FAO-Rwanda ndetse na IFAD (International Fund for Agricultural Development) bateguriye amahugurwa y’abahinzi ajyanye no gukora amasezerano n’ abaguzi b’umusaruro mbere yo guhinga.

Ibi bije nyuma y’ uko ama hoteli yo mu Rwanda n’abandi bakenera ibiribwa bahora bavuga ko nta musaruro w’ibikomoka ku buhinzi uhagije babona bigatuma bawutumiza ku masoko yo hanze kandi na none umusaruro mwinshi nk’uw’imboga n’imbuto ucyangirika mu Rwanda kubera gutinda kubona abaguzi .

Ibi Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubunzi, RAB gitangaza ko bizakemurwa n’iyi ngamba yo guhuza umuhinzi n’umuguzi.

Dr. Ndabamenye Telesphore ushinzwe ibijyanye n’umusaruro muri RAB ahamya ko iyi gahunda izaca abaguriraga abahinzi ku giciro gito bazwi nk’abamamyi bityo bikazafasha abahinzi kunguka.

Aya mahugurwa yitezweho impinduka

Mukeshimana Chantal uhagarariye koperative ihinga ibirayi KOABIKI avuga ko bigeze gukora amasezerano nk’aya nyuma agapfa ariko ubu ngo bagiye kubikora kinyamwuga nyuma y’aya mahugurwa agomba kumara iminsi itatu uhereye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2017.

Si uyu gusa uvuga ko bazafashwa no guhinga bizeye isoko kuko na Havugimaa Vincent uhagarariye abahinzi b’ibirayi mu Rwanda yemeza ko bizabafasha guhinga badahomba ndetse bikanateza igihugu imbere.

Nk’uko IFAD ibigaragaza, abanyarwanda bangana na 75% ni abahinzi bato bahinga ku buso bungana na 0.33ha. Ibi rero bikaba bimwe mu byadindizaga ubuhinzi. Ubu ngo nk’uko basanzwe bahuza ubutaka hagiye kujya harebwa igihingwa bafitiye isoko maze buri wese azabone igiciro cyiza bitewe no guhinga ibyo bizeye isoko.

Umubare munini mu Rwanda ni uw’abahinzi bato (Bahinga ku buso buto)