Published Thursday , on 6 April 2017, 21:19:51 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Mata 2017 ubwo hasozwaga ibikorwa umushinga wo mu Buholandi SNV wari umaze imyaka ine ifashamo abahinzi ba kawa mu Rwanda, bawushimye bemeza ko usize ubagize abahinzi babigize umwuga.

Uyu mushinga ubinyujije mu cyo wise ‘Turn Around Program’, wabashije guhugura amashyirahamwe 50 yari asanzwe akora abaha amahugurwa mu miyoborere y’amashyirahamwe , mu gucunga neza umutungo wayo ndetse unabagira inama.

Ikindi uyu mushinga wari umaze imyaka ine ukorana n’abahinzi ba kawa mu Rwanda, ni ugushyiraho andi mashyirahamwe mashya 40 y’abahinga kawa .

Sihimbiro François, umujyanama muri SNV na we yashimangiye ko iyi myaka ine ishize hari impinduka zifatika ku mibereho y’abahinzi ba kawa.

Yagize ati "Twatangiye dufasha amashyirahamwe yari afite ibibazo by’imicungire mibi. Ariko iki gihe gishize ahagaze neza haba mu miyoborere ndetse n’ubukungu."
Hakizimana Stanislas ahagarariye ishyirahamwe ry’abahinzi ba kawa ba Kigembe ho mu karere ka Gisagara, yavuze ko aho batangiye gukoranira na SNV ubuzima bwahindutse.

Yagize ati "SNV yadufashije gucunga neza umutungo. Ikindi yanadufashije kongera umusaruro." Yakomeje avuga ko SNV yasanze basarura toni 190 ariko ko ubu bari bageze kuri toni 300.

Dr. Gatarayiha Célestin ushinzwe igihingwa cya kawa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB, yashimiye SNV ibyo yagezeho ariko anakangurira aba bahinzi kuguma kugendera ku nama ibasigiye.

Yavuze ko abahinzi bagomba kwita ku bwiza ndetse n’ubwinshi bwa kawa. Ibi ngo bizabafasha kuguma kwiteza imbere.

Naho Rajesh B. Shrestha uhagarariye SNV yibukije abahagarariye amashyirahamwe ko bagomba gufasha abahinzi bato ba kawa kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere babikesha kawa.

Kuri ubu kawa yera mu Rwanda, ingana na 98% igurishirizwa mu mahanga mu gihe inywebwa n’Abanyarwanda ingana na 2%.

Muvunyi Jean Claude