Published Friday , on 1 December 2017, 18:18:29 by Christophe Hitayezu

Abahinzi bato bavuga ko ibihingwa ngandurarugo bititaweho cyane muri politiki y’ubuhinzi ivuguruye (PSTA4), kandi ari byo bituma ibyo kurya mu ngo nyinshi biboneka, bityo bagasanga atari byiza guhingira isoko ko ahubwo byaba ugusagurira isoko abahinzi bamaze kwihaza.

Ibi byavugiwe mu bitekerezo by’abahinzi bato kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo, mu nama yateguwe n’ikigo mpuzabikorwa mu bushakashatsi n’iterambere ( ACORD Rwanda).

Ifoto: Habimana C.

Minani Emmanuel, umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ubutaka mu murenge wa Juru avuga ko nawe abona hari ibitaranozwa, yagize ati “Usanga ubuhinzi ngandurarugo butaritabwaho ku rugero ruhagije kuko niba hari gahunda za Leta zivuga ku kwihaza mu biribwa ariko ugasanga mu murenge cyangwa mu karere hakiri abana bafite imirire mibi, byerekana ko bitaragera ku kigero gishimishije”.

Akomeza agira ati "Hakwitabwa cyane ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kuko aho usanga hakwiye kuba hakwera imyaka itunga abantu ari ho hubakwa cyane amazu bitewe na gahunda z’iterambere ry’igihugu. Ikindi umuturage akwiye kwegerwa cyane n’ubuyobozi kugirango agaragarizwe akamaro k’iyi politiki nshya y’ubuhinzi kugirango abashe kubona umusaruro uhagije."

Iki gikorwa kitabiriwe n’abahinzi bato (Ifoto: Habimana C.)

Nyiramugwera Immaculee, umuturage w’i Busogo mu karere ka Musanze avuga ko hari n’imbogamizi ku guhinga igihingwa kimwe, ati “Uhinga ibigori ugategereza amezi ane kugirango abana barye, turifuza ko Minisiteri yakongera ikamanuka ikumva ibyifuzo by’abahinzi batoya, ikaba yakumva niba kubera agasambu gato umuturage afite atagahingamo ikintu kimwe ahubwo yatera umurngo wenda w’ibigori undi murongo akawuteramo nk’ibishyimbo.”

Munyentwari Francois, umuyobozi mukuru wa ACORD Rwanda avuga ko iki gikorwa cyari kigamije gutanga ibitekerezo by’abahinzi bato kandi bizeye ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi izabyongera muri iyi Politiki y’ubuhinzi irimo kunozwa, yagize ati "Twahamagaye MINAGRI ngo tuyigezeho ibyifuzo by’abahinzi bato mu gutegura gahunda y’ubuhinzi, hari ibyifuzo bifatika birimo uruhare rwa bo mu byemezo bifatwa muri gahunda z’ubuhinzi, abahinzi bato bifuza ko nabyo byahabwa umwanya kuko nibyo bakuraho ibidutunga mu ngo zacu, tureke kuvuga gusa guhingira amasoko ahubwo tuvuge gusagurira amasoko."

Munyentwari ageza ku bahurijwe i Kigali ibyifuzo byatanzwe n’abandi bahinzi (Ifoto: Habimana C.)

Agendeye ku bitekerezo ACORD yakusanyije mu bahinzi bato mu biganiro yagiranye nabo mu turere dutandukanye, Munyentwari yagize ati "Hari ibiri mu nyungu z’abahinzi bato bituma ibiribwa biboneka mu ngo basaba ko byashyirwamo ingufu kurushaho, cyane cyane ko igenamigambi rihari rigambiriye guhinga ujyana ku isoko, guhinga twongera ibyo twohereza hanze kugirango twongere ubukungu. Ibihingwa ngandurarugo ntago byatekerejweho cyane, ikindi ni imikoreshereze y’ubutaka, nko kubungabunga inkuka z’imigezi n’ibiyaga, abahinzi barashaka kwegera amazi aho kuyahunga, aho kugirango batere imigano gusa ahubwo banatere ibihingwa ngandurarugo. Hari igitekerezo cyo kwegurira ubuhinzi abikorera, abahinzi bagashaka ko ahubwo nabo bahabwa ubushobozi bakaba abikorera."

Semwaga Octave, umuyobozi ushinzwe gahunda z’ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), avuga ko gahunda yo guhinga igihingwa kimwe abahinzi bakwiye kugisobanukirwa, kuko niba ugihinze kikaguha umusaruro kiguha amafaranga ukabona n’ibindi.

Ku bijyanye no guhingira amasoko avuga ko hataba havugwa amasoko ya kure gusa kuko harimo n’amasoko yo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ayo imbere mu gihugu.

Gahunda y’ivugururabuhinzi ya 4 ya Leta y’u Rwanda yateguwe ku bufatanye n’inzobere z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, (FAO) ku nkunga y’amafaranga y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU), iyi gahunda irimo inkingi enye zirimo Ubushakashatsi, Kongera umusaruro, Kubonera umusaruro amasoko ndetse no gukomeza urwego rw’ubuhinzi no gufasha abikorera gushora imari mu buhizi, ikaba yitezweho kuzahanga imirimo mishya ndetse ikagabanya n’ubukene bukava kuri 39% nk’uko bimeze ubu bukagera nibura kuri 15% mu myaka 6 iri imbere.