Published Saturday , on 13 January 2018, 15:15:20 by Christophe Hitayezu

Nyuma yo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2017, ubu amakuru agera kuri Nonaha.com ni uko inota fatizo ku bakobwa riri hasi ugereranyije n’abahungu mu guhabwa imyanya mu bigo bya Leta abanyeshuri biga babamo.

Amakuru Nonaha.com ikesha ibiro bishinzwe itumanaho mu kigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB), avuga ko inota fatizo ku basoje amashuri abanza bazashyirwa mu mashuri acumbikira abanyeshuri ari 20 ku bakobwa naho abahungu rikaba 18 (Aggregate)

Ku basoje icyiciro rusange, inota fatizo ku bakobwa ni 55 naho ku bahungu ni 47. Ibi bisobanuye ko umuhungu ufite ’Aggregate’ ya 48 atazabona umwanya muri ibyo bigo ariko umukobwa ufite 55 agahabwa umwanya mu ishuri rya Leta ricumbikira abanyeshuri.

Uku kudafatira ku inota rimwe ku bahungu n’abakobwa, byakunze gusobanurwa na Minisiteri y’uburezi ko ari uguteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, ndetse akenshi bakanagaruka ku kuba imyanya y’abakobwa ariyo iba yabonetse ari myinshi kurusha iy’abahungu dore ko hari n’ibigo byakira abakobwa gusa.

Gusa ibi ntibibuza bamwe mu basesenguzi bavuga ko nabyo bibumbatiye ubutumwa bugaragaza ko abakobwa badashoboye barinda gusunikwa, bityo bigafatwa nko kubasuzugura nyamara kandi Minisiteri y’uburezi ubwo yatangazaga aya manota tarki 9 Mutarama 2018 yaravuze ko abakobwa batsinze ku inota ryo hejuru kurusha abahungu.

Ibigo abanyeshuri bashyizwemo ndetse n’ibisabwa umunyeshuri azitwaza biteganyijwe ko birara bishyizwe ku rubuga rwa REB kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2017, kubireba bikaba bikorwa kimwe no kureba amanota [Kanda hano urebe uko ubigenza], aba kimwe n’abandi banyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakazatangirira rimwe umwaka w’amashuri 2018 tariki 22 Mutarama 2018.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru