Published Tuesday , on 28 November 2017, 17:08:44 by Pacifique Nkurunziza

Nta gihe kini gishize umukino wa ank1 utangijwe mu Rwanda, kuri ubu uyu mukino ugiye gutangiza amarushanwa abanziriza shampiyona yawo izatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018.

Nk’uko bitangazwa n’abategura aya marushanwa bavuga ko agiye kuba abanziriza gahunda yo gutegura shampiyona y’umukino wa Ank 1.

Dushimeyezu Lucas washinze uyu mukino yabwiye Nonaha.com ko ayo marushanwa azabafasha gutegura neza shampiyona izaba irimo ibihembo byinshi bitandukanye.
Yagize ati "Ubu turi gutegura amarushanwa yoroheje ameze nk’igerageza nyuma ariko tugatangira shampiyona y’umukino y’amakipe y’abantu bazaba bamaze kumenya uyu mukino".

Biteganyijwe ko amarushanwa azaba tariki ya 30 z’uku kwezi k’Ugushingo mu kibuga giherereye mu mujyi wa kigali kuri New Panafrica Bar, iherereye ku Muhima hafi y’iposita, aya marushanwa akazatangira saa kumi akarangira saa yine z’ijoro.