Yanditswe Wednesday , Tariki, 18 January 2017. saa 13:15:00 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2017, mu kiganiro umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, CLADHO, wagiranye n’abanyamadini ndetse n’inzego za Leta zifite aho zihuriye n’uburenganzi bw’umwana by’umwihariko, hakomojwe ku kuba na bamwe mu babyeyi bateshuka ku nshingano ntibite ku burere bw’abana babo.

Bishop John Rucyahana, uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko kuri ubu abana bafite uburere nk’ubw’ababyeyi babo dore ko umuntu atanga icyo afite.

Bishop Rucyahana agira ati “Abana b’iki gihe bameze nk’uko ba se na ba nyina bameze, nta mwana uba uko atagizwe, niba ababyeyi ari indangare bata abana bakabajugunyira abakozi batazi aho bavuye, batazi uko barezwe!.., ababyeyi nibo batera abana kuba uko babaye. Indwara irava mu babyeyi ijya mu bana babo.

Uyu mukozi w’Imana akomeza agira ati “Ntabwo ari abana bameze nabi gusa, n’ingo zimeze nabi, kuko igihe ababyeyi biruka ku mafaranga bagata urubyaro ntibahe abana bwa burezi biba ari ikibazo. Amafaranga akarutishwa umwana wawe, ni ikibazo rero”.

Avuga kuri bamwe mu babyeyi bahishira uwabahohotereye abana dore ko nabyo biri mu mbogamizi z’ibituma abakoze ibi byaha badatahurwa, Bishop Rucyahane we abifata nk’akagambane, agira ati “Kugirango umubyeyi ahishire uwononnye umwana we, aba agambaniye wa mwana, kandi si wa mwana gusa ahubwo aba agambaniye n’umuco nyarwanda, aba agambaniye n’ejo hazaza ha wa mwana, kandi aba ahimye umwe wakoze icyaha kuko adatumye yihana cyanwa ngo ahanwe”.

Igendeye kuri raporo ikusanya hirya no hino mu gihugu, Polisi y’igihu ivuga ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abana benshi baterwa inda, hagakurikiraho Intara y’Uburasirazuba.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’umuryango, Madamu Gatsinzi Nadine, yavuze ko abanyamadini beze imbuto Bibiliya ibasaba iki kibazo cyahashywa, yagize ati “Abanyamadini tubakangurira cyane kudufasha kuko bo bagera kure aho na Minisiteri itagera, kuko bo bahura n’abantu benshi, bagize icyo bakora bakabishyira mu nshingano zabo za buri munsi, bakera za mbuto nziza Bibiliya ibasaba atari ukuvuga gusa, byafasha kugirango iki kibazo cy’abana baterwa inda nabo bagikeneye kurerwa gicike burundu”.

Evariste Murwanashya ushinzwe gukurikirana uburenganzira bw’umwana muri Cladho, yavuze ko mu bushakashyatsi uyu muryango wakoze mu turere 52 tw’igihugu, byagaragaye ko akarere ka Huye kari ku isonga mu kugira abana benshi batwaye inda, kihariye 14,2% bangana n’abana 116 mu bana 818 babonywe muri iyi mirenge yose, ku mwanya wa kabiri hazaho Kicukiro hagakurikiraho Bugesera.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari abana bagera kuri 6 batwaye inda bafite imyaka 11 gusa, byagaragaye kandi ko 63% by’abana batwaye inda ari abo mu mashuri abanza, naho 37% bakaba abo mu mashuri yisumbuye cyane cyane mu biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Barihuta Aime wari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, avuga ko aba bana baterwa inda badakwiye kugirwa ibicibwa mu miryango, ahubwo ko bakwiye kwitabwaho kuko kubagira nk’ibicibwa nabyo bibashyira mu bindi bibazo.

Christophe Hitayezu