Published Tuesday , on 12 December 2017, 23:26:13 by Christophe Hitayezu

Kuva mu myaka 9 ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereza abakorerabushake mu Rwanda muri gahunda yabo ya Peace Corps, aba basore n’inkumi, abagabo n’abagore bamara imyaka 2 bagasimbuzwa abandi, bakaba bunganira u Rwanda mu burezi ahanini mu myigishirize y’ururimi rw’icyongereza rukiri ikibazo ku banyeshuri n’abarimu batari bake mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2017, abagera kuri 38 barahiriye gukora ubukorerabushake hirya no hino mu mashuri y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri.

Abagize icyo bavuga muri bo, bagarutse ku kuba biteguye kwitanga no kwihanganira ubuzima bushya bagiye kubamo kandi biteguye kubazwa inshingano nshya bahawe.

Mbere yo kurahirira izi nshingano imbere ya Ambasaderi wa Amerika i Kigali, bashimye inyigisho bahawe mu mahugurwa babanje gukora abamenyereza kuzakora neza ubukorerabushake batangiye. Bavuga ko bigishijwe byinshi birimo no kumenya guciririkanya ku masoko.

Muhumure Alex, ni umwe muri bo yasangije abitabiriye uyu muhango inyigisho bahawe, yagize ati "Amahugurwa ntiyari yoroshye ariko twari dufite ikipe nini yatubaye hafi itwigisha ubuzima, umuco, umutekano n’amahoro ndetse n’uburyo tuzigisha. Ikipe y’ubuzima yatwigishije uko twakwirinda Indwara muri iki gihugu gishya, ikipe y’umutekano n’amahoro yatwigishije uko tuzitwara ngo tubone umutekano uhagije, ntitwakwibagirwa kandi ikipe yadufashije mu buryo bwo kwigisha abana."

Mwitaba Anaclet, umuyobozi w’ishuri rya GS Gishoma risanzwe ryakira aba bakorerabushake, avuga ko bafasha cyane mu kwigisha abanyeshuri icyongereza ndetse n’abarimu, ndetse anavuga ko yizeye ko bazarushaho gufasha mu kwimakaza umuco wo gusoma.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Erica Barks-Ruggles yabasabye kuzirikana kurinda irajye rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kurinda itegeko Nshinga ry’iki gihugu no gusangiza abo basanze umuco wabo nk’uko bikubiye mu ndahiro barahiye.

Barahiye imbere wa Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Rose Baguma, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi wari witabiriye uyu muhango, yashimye uruhare rwa Peace Corps mu burezi bw’u Rwanda cyane cyane mu myigishirize y’icyongereza nawe ahamya ko kugeza ubu kikiri ikibazo muri bamwe mu banyeshuri n’abarimu.

Madamu Baguma yagize ati "Ibibazo biracyahari, hari abarimu bakirwana n’ururimi rw’icyongereza, n’abanyeshuri ntibaragera aho dushaka. Aba ba Peace Corps kandi si no kwigisha gusa ahubwo nabo bariga rwaba ururimi rwacu, umuco n’ibindi."

Kuva Peace Corps itangiye gukorera mu Rwanda mu myaka 9 ishize, abasaga 500 nibo bamaze guca mu mashuri atandukanye y’u Rwanda muri iyi gahunda.