Published Tuesday , on 14 February 2017, 10:48:00 by Christophe Hitayezu

Abantu basaga 20 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma yo kurohama mu Kiyaga cya Kivu, ubwo bageragezaga kuva mu bwato ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017.

Nk’uko Komiseri ushinzwe iby’amazi mu gace impanuka yabereyemo, Norbert Rugusha, yabitangarije radio Okapi yanditse iyi nkuru, ngo ubwo bwato bwari butwaye abasaga 45 buva ahitwa i Kalehe bwerekeza i Bukavu.

Yagize ati “ Kugeza ubu umubare dufite w’abantu bacitse ku icumu ni 22. Ejo hashize twari twabonye 19 none uyu munsi tumaze kubona abandi batatu, iperereza rirakomeje”
Ubwo bwato bwarohamye hafi n’ikirwa cya Ntaligeza giherereye mu Majyaruguru y’icya Ijwi mu kiyaga cya Kivu.

Ikimaze kumenyekana ni uko imiyaga yo mu mazi ari yo yatumye ubwato burohama. Gusa Komiseri Rugusha yijeje ko bari buze gutanga imibare ifatika ku byaguye mu mazi ubwato bwari butwaye, ndetse n’umubare nyawo w’abo bwari butwaye.