Yanditswe Friday , Tariki, 28 July 2017. saa 14:42:45 na Mukanyandwi Marie Louise

Umukandida Dr Frank Habineza ubwo yari asoje igikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Gakenke atungujwe impano y’igitoki yo kumugaragariza ko bamushyigikiye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga, ubwo yari amaze kugeza ku bitabiriye iki gikorwa imigabo n’imigambi bye, Abanyagakenke bari banitabiriye ari benshi ugereranyije n’ahandi yiyamamarije, bamuhaye impano y’igitoki ndetse banamusezeranya ko bazamutora.

Uyu mukandida akomeje kwizeza abo asanze aho yiyamamariza ko azabageza kuri byinshi kandi mbere yo gufata imyanzuro akabanza kujya inama n’abaturage.

Yabwiye abaturage b’aka karere kandi ko azubaka umuhanda uhuza Janja na Gakenke, avuga ko azavugurura ubuhinzi kandi azakuraho gusorera ubutaka no kubuhuza aho umuturage azajya ahinga icyo ashaka. Avuga kandi ko azanavugurura mituweri ikabasha kuvuza umuntu n’indwara zikomeye yewe no hanze y’u Rwanda.

Nyuma ya Gakenke, umukandida Dr Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party anabereye umuyobozi ahise yerekeza mu karere ka Musanze aho akomereje igikorwa cyo kwiyamamaza.