Yanditswe Friday , Tariki, 17 February 2017. saa 16:32:59 na Christophe Hitayezu

Abanyamakuru barimo n’abo mu Rwanda, bakora inkuru zijyanye n’iterambere ndetse no kurwanya ubukene muri rusange, bahawe amahirwe yo kwitabira amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga (Lorenzo Natali Media Prize).

Aya marushanwa yatangiye mu 1992, ategurwa n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi,

Muri uyu mwaka, kwinjira muri iri rushanwa bizarangira tariki 10 Werurwe 2017. Ushaka kwiyandikisha no kureba byinshi kuri aya marushanwa, kanda kuri Link ikurikira: https://ec.europa.eu/europeaid/lnp

Muri aya marushanwa hazahembwa abanyamakuru bagera kuri 13 mu byiciro bitandukanye, mu muhango uzabera i Brussels mu Bubiligi, igihembo nyamukuru kizagera ku ma euro 5 000.