Yanditswe Thursday , Tariki, 11 May 2017. saa 21:43:37 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2017, nibwo kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, habaye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi Minisiteri n’ibigo bitegamiye kuri Leta (Civil Society), y’imikoranire muri gahunda ya Girinka. Ni igikorwa abanyamakuru bari batumiwemo ko cyari butangire saa yine n’igice za mugitondo ari nabwo bari basabwe kuhagera n’ubwo ababyubahirijwe bahejwe ku ikubitiro.

Ubwo abanyamakuru bageraga ahari hateganyijwe kubera iki gikorwa ndetse bakinjira mu cyumba cyari cyiri kuberamo, batunguwe no gusohorwa mu buryo bavuga ko butabashimishije na gato.

Assiat Mukobwajana, ni umwe mu banyamakuru bijujutiye iyi myitwarire bavuga ko basohowe muri icyo cyumba nk’amatungo, avuga ko Dr. Kayumba Charles wari umwe mu bari bari muri iki gikorwa yagize ati "Ndavuze ngo sinsaba ndategetse, nibasohoke hanze [....]".

Nyuma yo gusohorwa muri icyi cyumba, bajyanywe mu kindi cyumba bategererejemo hafi amasaha abiri, ari naho basanzwe n’umwe mu bashinzwe itangazamakuru muri MINAGRI nawe akabasaba imbabazi ati "mutubabarirere ikibazo cyabaye cyatugezeho".

Abanyamakuru bashyizwe mu cyumba bategereza ko igihe cyo gusinya kigera,
aho bamaze hafi amasaha abiri baganira abandi bijujuta ko basuzuguwe

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, Prof. Shyaka Anastase wari mu muhango w’isinywa ry’aya masezerano, yafashe umwanya yisegura ku banyamakuru bashatse kumenya impamvu yo guhutazwa kandi bari batumiwe batizanye.

Prof. Shyaka yagize ati "Nagirango niba ari uko byagenze tubihohoreho, nta wari ugamije rwose kubatesha agaciro, mugataye byatubabaza natwe ntitwaba tugafite, tubabwije ukuri ni uko hari ibindi twaganiraga n’umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI turatinda ariko nta gahunda yo kubatesha agaciro yari irimo. Tubiseguyeho kandi twizere ko mutubabariye".

Prof. Shyaka [ibumoso] na Kayisinga mu muhango wo gusinya aya masezerano

Nyuma y’igikorwa cyari giteganyijwe, Dr. Kayumba Charles uhagarariye umuryango mpuzamahanga HEIFA mu Rwanda ari nawe washyizwe mu majwi ko yasohoye abanyamakuru shishi itabona, yasobanuye ko impamvu ari uko hari hakirimo ibiganiro bitareba itangazamakuru.

Yagize ati "Ntabwo twagiranye ikibazo n’abanyamakuru ahubwo ni uko mwabyise uko bitari, twababwiye ngo musohoke mube mugiye hanze nitujya gusinya turabahamagara, hari harimo ibintu byo gusinya kandi ntitwasinya ibintu tutumvikanye".

Dr. Kayumba Charles asobanura ko ari igihe cy’abanyamakuru cyari kitaragera