Published Thursday , on 16 November 2017, 22:43:57 by Jean Claude Muvunyi

Ihuriro ry’abanyeshuli biga ibijyanye na Pharmacy ku isi yose bafatanyije na bagenzi babo biga ibindi bijyanye n’ ubuzima ryateguye inama izabera mu Rwanda izamara iminsi ine ikazahuza abasaga igihumbi baturutse mu bihugu birenga 32 byo ku migabane yose igize isi.

Iyi nama yiswe World Healthcare Students Symposium 2017 (WHSS2017) izaba kuva tariki 23 kugeza tariki 27 Ugushyingo 2017 , ikazaba iri kuba ku nshuro yayo ya karindwi ndetse ikanaba ari ubwa mbere ibereye ku mugabane Afurika.

Muri iyi nama hazibandwa ku byateza imbere ubuvuzi aho abanyeshuli basaga igihumbi bazaba bungurana ubumenyi bize mu bihugu byabo ndetse bakazanahabwa ibiganiro n’ inzobere mu by’ ubuzima.

Kabogo Janvier uhagarariye abandi banyeshuli akanaba ahagarariye itegurwa ry’iyi nama ubwo yaganiraga n’itangazamakuru arisobanurira ibizibandwaho muri iyi nama , yavuze ko bazareba aho ikoreshwa ry’ikoranabunga mu buvuzi rigeze bakanareba ibyakorwa ngo ritange umusaruro ushimishije.

Yagize ati ”Akenshi usanga ubushakashatsi bw’ abanyeshuli budahabwa agaciro .Muri iyi nama bazabona amahirwe yo kugaragaza ibyo basanze byaba ibisubizo muri ubwo bushakashaatsi bwabo ndetse banungurane ubumenyi”.

Kabogo Janvier

U Rwanda rwemerewe kwakira iyi nama nyuma y’aho abanyeshuli b’ ibihugu bitandukanye bakoreye ikizamini , maze abo mu Rwaanda bakaba ari bo batsindiri kuyakira.

Uru rubyiruko ruturutse mu mashuli arenga atandatu yo mu Rwanda yigisha iby’ubugaganga rusaga 600 ndetse no mu yandi yo mu bihugu birenga 32 rusaga 400 ruzanatanga amaraso yo gutaabara imbabare ndetse rukazanafatanya n’abaganga mu gikorwa rwateguye cyo gusuzuma indwara zitandura ku buntu , bikazaba ku cyumweru tariki ya 26 mu kibuga gisanzwe kiberamo Expo i Gikondo.