Yanditswe Tuesday , Tariki, 26 September 2017. saa 11:33:20 na Christophe Hitayezu

Mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2017 abarimu bagera ku 148 baturuka ku bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu [bakurikiranaga amasomo ku kwandika no gusoma muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi] bahabwa impamyabushobozi zabo, twashatse kumenya uko bamwe mu barimu bafashe aya masomo babyakiriye, maze badutangariza ko babona ari ingirakamaro cyane ku myigire n’imyigishirize yabo mu buzima bwa buri munsi.

Abarimu bakurikiye aya masomo bigaga mu buryo bw’iyakure hifashishijwe murandasi, aho amasomo yashyirwaga ku rubuga rwa TCOP (Teacher Community Of Practice) hanyuma abanyeshuri bakayakurikira mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho baherereye ku bigo byabo, abaganiriye n’umunyamakuru wa NONAHA.com bemeje ko aya masomo atigeze abangamira akazi kabo ka buri munsi nk’abarimu.

Iyo gahunda ikurikiranwa n’Umuryango w’Abarimu bahugura abandi (The Rwanda Mentorship Community of Practice-MCOP), igashyirwa mu bikorwa n’ Ikigo mpuzamahanga kita ku buzima bw’Umuryango (FHI360), igaterwa inkunga na USAID.

Aba banyeshuri batangira kwiga baduhamirije ko bahuraga n’imbogamizi ahanini zishingiye ku ikoranabuhanga batari bamenyera, gusa ngo bitewe n’uko abari babashinzwe bababaga hafi ndetse na bagenzi babo ngo izi mbogamizi ntizabaye ingutu kuko bafashirizwaga igihe.

Nk’uko Bonaventure Bihire, umwarimu wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Muhura Taba, yabitubwiye, yagize ati ’’Itangira ryari rigoye, cyane ko ubu buryo bwo kwiga twifashishije mudasobwa, bwari bushya kuri twe, byakubitiraho ko mu byaro murandasi yaho igenda gahoro, bikadutera impungenge, gusa abadushinzwe batubaye hafi, bakadufashiriza igihe, numva aya masomo ari kimwe mu bisubizo bigamije kuzamura ireme ry’uburezi cyane ko natangiye kubona impinduka zitandukanye nyuma yo kuyiga, ahubwo byaba byiza hashyizwaho uburyo aya masomo yasakara ku barimu benshi cyangwa bose kuko ari ingira kamaro.’’

Abarimu bakurikiranye aya masomo ngo yabafashije byinshi mu myigishirize yo gusoma no kwandika ururimi rw’ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Janviere Micomyiza wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, ni umwe mu baganiriye na NONAHA.com, yagize ati ’’Aya masomo yangiriye akamaro kanini kuko nungutse ubumenyi bwimbitse ku myigire n’imyigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda ku bana bato, nasobanukiwe ko kugirango umwana agire ubumenyi mu masomo atandukanye ari uko abanza kwiga gusoma no kwandika ururimi kavukire, namenye kandi ko ari iby’ingenzi guha umwanya wo kwisomera ubwabo, kandi ko gusoma bidakorerwa ku ishuri gusa ahubwo bagomba no gutira ibitabo bakajya kwisomera ubwabo mu rugo, ababyeyi babo na bakuru babo bakabafasha bityo nshyiraho uburyo buboneye bw’itira n’itirura ry’ibitabo mu rwego rwo kwirinda akavuyo. Ibi byose nasanze bigerwaho iyo hari imikoranire myiza hagati y’ishuri n’ababyeyi.’’

Micomyiza Janviere ahamya ko aya masomo azamufasha kunoza umwuga

Mwarimukazi Micomyiza, yagize icyo anisabira inzego zishinzwe imyigire n’imyigishirize, yagize ati ’’Icyo nasaba inzego zishinzwe uburezi zose, ni uko hashyirwaho uburyo burambye bwo gusakaza ubu bumenye ku barimu batandukanye, wenda bakaba banatwifashisha nkatwe twakurikiranye izi nyigisho tugahugura bagenzi bacu kuko mbona ibyo nakuye muri ariya masomo byakageze no ku bandi batandukanye twese tugatahiriza umugozi umwe.’’

Twabibutsa ko abarimu bagera ku 148 baturuka ku bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu ari bo baba babukereye kuri uyu wa 27 Nzeri 2017 bambara umwambaro w’abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.