"/> "/> ">
Yanditswe Wednesday , Tariki, 29 March 2017. saa 19:07:01 na Iragena Theophile

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2017, mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo, nibwo abasore babiri bashyikirijwe inzu yubakiwe nyakwigendera umubyeyi ubabyara Mukamusonera Adèle, inzu yubatswe muri gahunda ya Airtel yise "Airtel Touching Lives".

Dushimimana Gilbert w’imyaka 23 na Habaguhirwa Jean d’Amour w’imyaka 30 bari batuye kuri Mont Kigali, bivugiye ko bari batunzwe no kubunza inkwi no kuvomera rubanda. Batangaje ko ubu basazwe n’ibyishimo.

Dushimimana Gilbert yagize ati "Ni ibyishimo birenze kuba Airtel yahiguye umuhigo wayo. Ni ibintu tutakekaga ko bizashoboka kuko mama yari amaze gupfa twumvaga ko birangiye itazaboneka"

Aba basore banejejwe bikomeye n’igikorwa cya Airtel Rwanda

Babajijwe ibyo kugurisha inzu bahawe na Airtel mu izina rya nyina, basubije ko bidashoboka, Dushimimana ati "Ni ikosa rikomeye kuko nta gaciro twaba tumuhesheje mama wacu"

Habaguhirwa Jean d’Amour, ari nawe mukuru, kuri ubu akaba akorera muri Uganda, yavuze ko bazareba niba bayikodesha amafaranga avuyemo akabafasha gukomeza amasomo no kwiteza imbere cyangwa bakubakamo indi nzu ngo dore ko bombi bakuze bityo bakwiye kwagura umuryango.

Iyi nzu igezweho bayihawe muri gahunda ya Airtel Touching Lives

Mwiririza Jeanne ni umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe Tubahumurize, ari naryo ryamenyekanishije nyakwigendera ngo yubakirwe. Madame Mwiririza yasobanuye uko yaganiye na Mukamusonera.

Ati "Adèle wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, yafashwe ku ngufu n’abantu atamenya umubare kugeza ubwo hifashishijwe utwana duto ngo natwo tumuhohotere. Yandujwe virusi itera SIDA, yatawe mu musarane, yari afite inkovu kugeza ubwo yabaye nk’uwapfuye."

Akiriho, Mukamusonera yabwiye ubuyobozi bwa Airtel ati "Gutega bampa biragatsindwa, ariko uri iwawe ntubura uko ubaho. Wagerageza"

Nyuma y’aho mu Ugushyingo 2016, Ku myaka 50, Mukamusonera Adèle yitabye Imana, abasore babiri yasize babanaga na nyirakuru ubyara nyina ari we Mukawera Marie.

Bibaniraga na nyirakuru Mukawera

Gahunda ya "Airtel Touching Lives" ni gahunda ya Airtel igamije gukora bifatika ku buzima bw’abantu bugarijwe n’ibibazo kugeza babyigobotoyemo ndetse bakiteza imbere.

Iragena Theophile