Yanditswe Monday , Tariki, 20 February 2017. saa 14:04:01 na Christophe Hitayezu

Ishyirahamwe Nyarwanda rigamije Iterambere Rirambye (RISD), rivuga ko abanyarwanda badakwiye kwihutira kugana inkiko igihe bahuye n’ibibazo bikeneye ubutabera, ahubwo bakwiye kubanza guca mu bunzi.

Ibi bivuzwe na Mdame Annie Kairaba, umuyobozi mukuru wa RISD, kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2017, mu biganiro nyunguranabitekerezo ku bunzi na Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu butabera.

Madame Kairaba avuga ko akenshi abaturage birukira mu nkiko, ngo nyamara ibi ntibikwiye kuko ngo iyo bagiye mu nkiko akenshi batsindwa, bakanatakaza umwanya n’amafaranga.

Ibi abikangurira abantu kuko ngo hari ibibazo bijyanwa mu nkiko byakabaye bikemurirwa mu bunzi, kandi ikirego cyageze mu rukiko kitaba kicyijyanywe mu bunzi.

Avuga ko akenshi ibibazo bigezwa kuri Pereziza Paul Kagame iyo yasuye abaturage, ibyinshi ari ibyo abunzi baba bakemura, ariko ugasanga irangizwa ryabyo ryabaye ikibazo kuko baciye inzira ziziguye z’inkiko.

Imibare dukesha Minisiteri y’Ubutabera, igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari abunzi 17 941.

Kalihangabo Isabelle, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko abunzi bafite uruhare rukomeye mu kunga no kubanisha abanyarwanda, kandi ko n’ubushakashatsi bwagaragajwe ko bizewe n’abaturage ku kigero kiri hejuru ya 85%.