Yanditswe Thursday , Tariki, 27 July 2017. saa 18:06:00 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga, ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rutsiro na Karongi, yagarutse ku banenga demokarasi y’u Rwanda ndetse n’abahora bashaka kuruvangira, anemeza ko n’ubwo barushye bakagenda banaruhutse bakagaruka u Rwanda rubiteguye.

Ubwo yari mu karere ka Rutsiro ari naho yabanjirije iki gikorwa, Paul Kagame yavuze ko demokarasi y’abanyarwanda ari amahitamo yabo, yagize ati “Demokarasi y’abanyarwanda, ikwiriye kuba nk’iy’abandi ni uko babyirengagiza, ni iyo kwihitiramo, guhitamo icyo mushaka. ubumwe n’umutekano ni demokarasi, abantu cyane cyane abayobozi kubazwa ibyo bashinzwe kubikora neza ni demokarasi, uko muri hano mwishimye, mwishimiye aho mujya n’aho muva, mu bikorwa mugeraho bibageza ku majyambere ni demokarasi, niyo nzira turimo, niyo nzira twifuza kandi ibyiza byinshi biracyari imbere, twitegure rero kongera umuvuduko”.

Ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Karere ka Karongi, Paul Kagame yagarutse ku bashaka guca intege no gusubiza inyuma abanyarwanda, agira ati “Ari abatuvangira, ibyo barabikoze bararuha, niyo bamara kuruhuka bakagaruka, bazongera baruhe dukomeze tugende, turabiteguye”.

Yakomeje avuga ko mu bukoloni abanyarwanda bumvishijwe ko igihugu atari icyabo ahubwo ari icy’abandi baje kukigira icyabo bakakiyobora, ndetse ahamya ko nta myaka 23 ishize igihugu cyongeye kuba icy’abanyarwanda, ati “Ubundi cyari icy’abagiraneza baza bakadusigira, bakadukuburira, bakatwumvisha ko ari wo mwambaro tugomba kwambara, ntabwo aribyo, hari umwambara abanyarwanda tugomba kwambara”.

Uyu mukandida kandi yanagarutse ku Rwanda rushya rwifuzwa, ko ari urwo abanyarwanda bose bisangamo, ko ari u Rwanda rutagira inenge.

Yabwiye abaturage ba Karongi ko igihe gihari, imbaraga, zihari ndetse n’amikoro agenda aboneka, bityo kuba basanzwe ari abakozi nta ntambara yabatera ubwoba, ati “Ibyo tumaze kunyuramo nibyo byinshi byari bikomeye, ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda”.

Ari abaturage ba Rutsiro, Karongi ndetse n’ahandi yiyamamarije, yabwiye ibihumbi by’abaje kumwereka ko bamushyigikiye ko itariki 4 Kanama 2017 ari ukwitabira gutora bose kandi bazindutse bakitorera umukandida wa FPR Inkotanyi kugirango hakomeze hubakwe amajyambere ashingiye ku muco mwiza w’ubufatanye, ashingiye no ku mutekano w’igihugu buri wese agomba kugiramo uruhare, ndetse n’amajyambere buri wese agomba kugeraho.