Published Thursday , on 23 November 2017, 18:20:00 by Jean Claude Muvunyi

Abiga ibijyanye n’ubuvuzi bo mu bihugu bisaga 32 barenga 1000 n’ abakora mu buvuzi bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu , aho bari kurebera hamwe ibibazo bibangamiye ubuvuzi n’ icyakorwa ngo bikemuke ndetse n’ uko inzego zitandukanye zahuriza hamwe imbaraga kugira ngo haboneke ubuzima buzira umuze.

Bamwe mu banyeshuli biga ibijyanye na pharmacy mu Rwanda bitabiriye iyi nama batangarije NONAHA.com ko bakibangamiwe no kubura aho bimenyerereza habegereye ngo kuko nta nganda zikora imiti ziri mu Rwanda ndetse bakaba bakinoherezwa muri Uganda na Kenya kuko ari ho habarizwa izi nganda.

Ikindi bagarutseho ni ukuba mu ho bakorera ubushakashatsi harimo ibikoresho bidahagije ndetse n’abakoramo bakaba batabonekera igihe.

Umutoniwase Divine Christelle wiga ubuganga mu mwaka wa kabiri yadutangarije ko we na bagenzi be bagorwa no kutabona umwanya uhagije wo kujya muri Laboratoire , kuko ari benshi ndetse n’abakoramo bakaba badakora igihe cyose.

Yagize ati ”Kwiga bibamo ibice bibiri. Hari ugukurikira ibyo mwalimu akwigisha ndetse no kwishakashakira. Abalimu beza turabafite ariko ikibazo duhura na cyo ni laboratoire. Twiga turi benshi kandi n’abayicunga ntibabonekera igihe kugira ngo ubonye umwanya abe yajya kugira ibyo yimenyereza.”

Si Divine gusa utangaza ko abiga ibijyanye n’imiti bagihura n’ imbogamizi ,kuko na Minani Theobard wiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza muri pharmacy yadutangarije ko kuba nta nganda ziri mu Rwanda zibafasha kwimenyereza ibyo biga bikibangamiye imyigire yabo .

Mutuyimana Jean Paul ukuriye ihuriro ry’abanyeshuli biga ibijyanye n’imiti (pharmacy) mu Rwanda RPSA (Rwanda pharmaceutical students’ association) na we yemera ko we na bagenzi be bahura n’ ibi bibazo ariko anavuga ko bari kubikorera ubuvugizi.

Dr. Rulisa Steven uyobora ishami ry’ ubuvuzi n’ibijyanye n’imiti (Medecine and Pharmacy) yabwiye itangazamakuru ko ibi bibazo n’ ibindi aba banyeshuli bafite biri gushakirwa umuti. Avuga ko kwigisha ibya pharmacy mu Rwanda byari bigifite inzitizi nyinshi ariko ngo ubu byatangiye kugenda byoroha kuko bagenda babona ibikoresho .
Igihe cyo kwimenyereza umwuga aba banyeshuli boherezwaga muri Uganda na Kenya kuko bo bafite aho bageze mu by’ inganda zikora imiti.

Iyi nama yitezweho byinshi mu rwego rw’ubuvuzi

Iyi nama iri kubera i Kigali izasiga abanyeshuli n’ inzobere mu buvuzi bayitabiriye basuzumye abantu indwara zitandura basaga1500 , bikazaba ku cyumweru tariki ya 26 mu kibuga cy ‘ ururgaga rw’ abikorera kiri i Gikondo ahazwi nka Expo ground.