Published Monday , on 4 December 2017, 16:20:11 by Christophe Hitayezu

Kuri icyi cyumweru tariki 3 Ukuboza, mu muhango wo guhabwa impamyabushobozi ku banyeshuri 372 basoje amasomo y’ubukanishi mu ishuri rya mekanika ryitwa EMVTC Remera, riherereye mu Giporoso, Akarere ka Gasabo umujyi wa Kigali, abaribanjemo batanze ubuhamya berekana ko kwiga umwuga ari uguca ukubiri no gutega amaboko usaba ifaranga.

Abanyeshuri basoje amasomo y’ubukanishi

Uwitonze Chantal, ni umubyeyi w’umukanishi wasoje amasomo muri iki kigo mu mwaka wa 2014, mu buhamya bwe yasangije abitabiriye uyu muhango uburyo iri shuri ryamwugururiye amarembo y’imirimo ubu akaba ageze aho atwara imashini zihinga akanazikanika.

Uwitonze yagize ati "Naje banca intege ngo si umurimo w’ababyeyi, ariko naje gusanga ubukanishi ari umurimo wo mu mutwe kurusha uko ari uw’amaboko. Nize bingoye kuko mfite urugo, gusa byaramfashije cyane kuko abize hano atari bamwe bita ba rukonjonjozi. Uyu mwuga wanteje imbere kuko ubu nubatse inzu iri muri miliyoni zisaga icumi. Ni byo koko umwana w’umukanishi arabwirirwa ntaburara kandi ndi umubyeyi wo kubihamya".

Umwe mu bakobwa basoje aya masomo uyu mwaka, yavuze ko kwitabira kwiga ubukanishi byaturutse ku mpanuro Perezida wa Repubulika Paul Kagame adahwema guha abagore, abashishikariza kwitinyuka bagakoresha ubushobozi bafite, ati "Nanze kumutenguha".

Abanyeshuri bahiga bakoze imodoka bifashishije ibyuma bitagikoreshwa birimo n’ibitari iby’imodoka

Mu butumwa yageneye aba basoje amasomo, Kimenyi Burakari, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo yabasabye kuzaba inyangamugayo mu mirimo yabo, yagize “Murasabwa kuba inyangamugayo, mukagira ubupfura no gukunda akazi, mwirinde gushaka gukira vuba.”

Kimenyi yabasabye ubunyangamugayo mu mirimo bagiyemo

Umuyobozi w’iri shuri akaba ari nawe warishinze mu mwaka wa 2013, Nshimiye Jacques, avuga ko igitekerezo cyo kurishinga yagikuye ku byari bimaze kugaragazwa na Minisiteri y’abakozi ba Leta by’abafite ubumenyi butajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, bikaba ari nayo mpamvu iri shuri ryigisha mu buryo bw’ubumenyingiro kuko buhabwa 80% naho amasomo mu magambo agahabwa 20%.

Nshimiye Jacques washinze EMVTC Remera

Nshimiye avuga ko mu myaka 4 iri shuri rimaze, rigifite imbogamizi zirimo abarimu b’imyuga usanga bahenze, ati "Uwaryohewe n’amafaranga ahabwa n’abakiriya ntiyemera kuza kwigisha, n’uje aba ahenze" . Ikindi kibazo avuga ko ari ibikoresho usanga bihenze kandi bitaboneka mu Rwanda, gusa mu gushaka ibisubizo, iri shuri ryishakira ibikoresho rihereye ku byuma bitagikoreshwa.