Yanditswe Wednesday , Tariki, 4 October 2017. saa 23:28:59 na Jean Claude Muvunyi

Mu nama n’imurikabikorwa biri kubera i Kigali mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu kugeza ejo kuwa kane tariki ya 5 Ukwakira 2017 ihuje ibigo bisaga 70 bikora ibyerekeranye n’ ubworozi bw’inkoko , abanyarwanda babyitabiriye barahamya ko bari kuhungukira ubumenyi bari bakeneye.

Abitabiriye iri murikabikorwa baganiriye na NONAHA.com bayitangarije ko batunguwe n’uburyo hari uburyo bwiza bwo kwita ku nkoko kandi budahenze batari bazi .

Mutabazi Jean Paul, umworozi w’ inkoko witabiriye iri murikabikorwa aturutse mu Karere ka Burera yatubwiye ko yumvaga ko kwigondera ibikoresho byabugenewe byo kugabuririramo no kuhiriramo inkoko bitoroshye . Ariko ngo nyuma yo kubona igikoresho kigaburira inkoko 50 kigura amafaranga y’u Rwanda 5000 , ngo asanga bagomba guhindura imyumvire.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi mu Rwanda, Kayisinga Jean Claude watangije iri murikabikorwa n’ inama byerekeye ubworozi bw’inkoko yavuze ko ibi bikorwa bizasigira impinduka zifatika ubworozi bw’inkoko muri Afurika cyane cyane mu Rwanda.

Yagize ati: “Ubworozi bw’inkoko bwa kinyamwuga butangiye vuba ndetse n’abanyarwanda benshi bari babufitemo ubumenyi budahagije. Ibi bikorwa bibiri turizera ko bigiye kudusigira impinduka ku buryo umusaruro uziyongera bigaragara”.

Bwana Kayisinga atangiye inama yagaragaje ko aya ari amahirwe ku borozi bo mu Rwanda ka Afrika muri rusange

Dr. Manirahaba Evariste ukorera ikigo gitanga imiswi itanga umusaruro uhagije, Uzima Chicken Ltd na we ahamya ko iri murikabikorwa rizasiga ibisubizo ku bibazo aborozi bahuraga nabyo.

Yagize ati: "Iri murikabikorwa rizasigira abaryitabira borora cyangwa se bashaka kororora inkoko ubumenyi bwo kuzorora, imyirondoro y’ababagira inama ndetse naho bakura ibiryo n’ ibikoresho byiza bigenewe inkoko”.

Bamwe mu baje kumurika ibyo bakora na bo batangaje ko bishimiye u Rwanda ndetse ko bagiye no gutangira gukorera mu Rwanda.

Ibi bikaba bizafasha aborozi b’ inkoko kubona imiti , ibiryo ndetse n’ibindi bikoresho bizongera umusaruro utangwa n’ inkoko.

Imibare itangazwa na MINAGRI igaragaza ko umusaruro ukomoka ku nkoko ugenda wiyongera. Umusaruro w’amagi wiyongereyeho 8% kuva 2010 kugera 2016 naho inyama z’ inkoko zo zavuye kuri toni 13,718 mu 2010 zigera kuri toni 18,900 mu mwaka wa 2016.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarizwa inganda esheshatu zitunganya ibiryo by’ inkoko ndetse n’ivuriro rimwe ry’amatungo, ibyo aborozi bavuga ko bikiri bike.

Ni n’umwanya wo kumurika ibikorwa bijyanye n’ubworozi bw’inkoko