Yanditswe Monday , Tariki, 20 June 2016. saa 14:22:00 na Christophe Hitayezu

Inama ya karindwi (7) nyafurika yigaga uko ubumenyi bwateza imbere ubuhinzi bworozi ku mugabane w’Afurika (7th Africa Agriculture Science Week) yasojwe abayobozi bagaragaza akamaro ko gukomeza gukoresha ubumenyi (science) mu iterambere ry’ubuhinzi.

Abwira abari bitabirye iyo nama, umuyobozi w’ungirije w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) ku rwego rw’Afurika, Dr. Abebe Haile-Gabriel, yavuze ko Leta zigomba gushyiraho za politike, no kworohereza ibijyanye no gukora ubushakashatsi ku bihingwa, gushyigikira ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, kubuteza imbere ndetse n’ikoreshwa ry’udushya n’ikoranabuhanga muri uru rwego.

Ku bijyanye by’umwihariko n’iterambere ry’umuceri muri Afurika, bwana Abebe yavuze ko Leta zigomba gushyira imbere gahunda na politike ndetse n’inzego zihamye hahangwa udushya kugirango uyu mugabane wihaze muri iki gihigwa.

Yagize ati “ Iterambere ry’urwego rw’umuceri muri Afurika rigomba kujyana n’ikoreshwa ry’ubumenyi kugirango Afurika ibashe kwihaza muri iki gihigwa, ariko na none ibihugu bigomba kwongerera ubwinshi n’ubwiza umusaruro w’umuceri hatirengagijwe ko n’ibiciro bigomba kuba bikurura abaguzi. 

Yagaragaje uruhare rwa FAO mu bikorwa bigamije kongera umusaruro w’umuceri mu masoko ndetse no kuwongerera umusaruro, Bwana Abebe ndetse anavuga ko uyu muryango witeguye gukorana n’abafatanyabikorwa kugirango intego mu rwego rw’umuceri zigerweho. 

Ikindi cyibanzweho muri iyi nama, ni akamaro ko guhindura imyumvire mu bafatanyabikorwa bo muri uru rwego hubakwa ubufatanye bwimbitse bw’inzego zitandukanye kugirango habeho ikoreshwa ry’ubumenyi mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Iyi nama yabereye i Kigali yitwa “FARA, African Agriculture Science Week” iba rimwe mu myaka itatu, ikaba yitabirwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika.

FAO Rwanda