Published Wednesday , on 20 September 2017, 13:16:29 by Christophe Hitayezu

Mu rwego rwo kurushaho kugira ijwi ndetse n’uruhare mu masezerano mpuzamahanga yerekeye ibimera, Ibihugu by’Afurika bigize ubumwe bw’Afurika biteraniye mu Rwanda kureba uko byarushaho kungukira muri aya masezerano cyane cyane byongererwa ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi ku bimera, ndetse n’ibihigwa bitanga umusaruro.

Inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Leta, FAO n’abagarariye aya masezerano mu bihugu bitandukanye bya Afurika

Kuva tariki 30 Ukwakira kugeza tariki 3 Ugushyingo, u Rwanda ruzakira inama ya 7 ku masezerano mpuzamahanga yerekeye ibimera (ITPGRFA), kuba kuri iyi nshuro iyi nama ibereye mu Rwanda ari nabwo bwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, nibyo biherwaho bitanga icyizere ko aya masezerano agiye kurushaho kugirira akamaro abanyafurika by’umwihariko abanyarwanda.

Dr. Patrick Karangwa ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi yavuze ko U Rwanda rwizeye ko ibyo rwakeshaga amasezerano mpuzamahanga ku bihingwa bigeye kwiyongera.

U Rwanda rwasinye aya masezerano mu mwaka wa 2010.

Dr. Patrick yavuze ko kuba inshuro 6 zabanje yaraberaga ku yindi migabane, byatumaga n’amahirwe aturuka kuri aya masezerano atagera kuri Afurika uko bikwiye, bityo ubu bikazatuma Afurika yitabwaho ndetse ikayagiramo amahirwe angana n’ay’ibindi bihugu.

Uyu muyobozi avuga ko aya mazererano agamije guhanahana umutungo w’Isi mu bimera, niba igihugu gifite igihingwa ahandi kidahari, bakabasha kubihanahana nta kwikubira.

Dr. Patrick akaba yemeza ko aya masezerano afite akamaro cyane no mu bushakashatsi, aho ibihugu bidata umwanya bikora ubushakashatsi ku byo abandi bagezeho cyangwa nabo bakaba hari ibyo bataho umwanya bakoraho ubushakashatsi kandi hari ababirangije.

Dr. Otto Vianney Muhinda, umuyobozi wungirije uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi mu Rwanda (FAO), avuga ko aya masezerano afasha mu gutuma ibihugu bisangira imbuto nziza, agira ati “Iyo ufite imbuto kugirango utayifite ayibone arayigura, ariko se wowe inyungu ugiramo ni iyihe?, aya maserano rero arabigena kandi agafasha ko nta mbuto yabura ngo izimire kuko abayisigaranye bayisangiza abandi”.

Dr. Otto Vianey Muhinda yemeza ko aya masezerano afasha mu gusaranganya imbuto hagati y’ibihugu

Kent Nnadozie umuyobozi waya masezerano muri FAO ku rwego rw’Isi, asobanura ko hari ibihingwa bimwe na bimwe bigenda bicika kandi bifite akamaro mu mirire y’abatuye Isi nabyo bikaba biri mu byitabwaho muri aya masezerano.

Kent akomeza avuga ko ku Isi nta gihugu cyihagije ku bihingwa byose, aya masezerano akaba yarashyizweho ngo byoroshye ihererekanya ry’imbuto z’ibihingwa bitandukanye hagati y’ibihugu.

Kent Nnadozie uhagarariye aya masezerano ku Isi

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu bihugu byose ku Isi nkuko ari 144 byasinye aya masezerano.