Published Monday , on 17 July 2017, 19:49:29 by NONAHA

“Amatora ni ay’abaturage. Ni uburenganzira akanaba icyemezo cyabo bwite. Baramutse bemeye gushyira ikibuno cyabo mu muriro (bakagitwika), ubwo bazaba bemeye no kuzicaza ubushye bwabo” Abraham Lincoln,

Amatora ni igikorwa gikomeye kandi kigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku batoye, cyane ko nta mahirwe menshi aba agihari yo gusubiza ibintu inyuma ngo amatora asubirwemo kereka ku mpamvu ziteganyijwe n’amategeko kandi si ibyo kwizerwa. Akenshi usanga abiyamamariza umwanya runaka bifashisha uburyo butandukanye butuma bagera ku butegetsi cyangwa ku buyobozi, aha twavuga nko gutanga amafaranga (ruswa), kwemerera abantu ibidashoboka cyangwa ibitangaza, kwemerera abazamutora imyanya muri leta azayobora natorwa….. nyamara utora aba agomba gutora yabanje gutekereza neza, agatora uzamugirira akamaro kandi ashingiye ku bikorwa byagezweho ndetse n’ibiteganyijwe byiza abonamo inyungu zaba ize bwite cyangwa iza rusange atagendeye gusa ku marangamutima ye ashobora gutuma azabaho ubuzima bwe bwose ababaye kandi yicuza uko yakoresheje ijwi rye.

Byaragagaye vuba aha, aho abaturage bagiye baha agaciro gacye amajwi yabo mu kwemeza no gutora icyemezo runaka, bagasanga baribeshye kandi nta mahirwe bazagira yo gusubiramo kuko byarangiye, ingero ni nyinshi muzi haba muri Amerika, mu bihugu by’iburayi, ibya Aziya ndetse na Afurika, ibi akenshi bikurikirwa n’imidugararo, ubwicanyi na akavuyo k’abatoye basaba inzego zibishinzwe gusubirishamo amatora. Niyo mpamvu mu Rwanda, cyane cyane nkatwe tuzi aho twavuye, aho tugeze ndetse n’aho tugana tugomba guha agaciro, kurinda no gusigasira ibyagezweho dutora neza, dutora ingirakamaro, hashingiwe ku byakozwe byiza, ibiteganyijwe kandi tuzagiramo uruhare twese kugira ngo ejo twirinde ingaruka mbi twakwikururira zo gushyiraho no gutora umuyobozi utatubereye kandi udafite icyerekezo kizima. Ibi birasaba kwiha agaciro, guha agaciro amatora maze tugakoresha neza uburenganzira bwacu no gufata icyemezo kizima cyo gutora udukwiriye.

Ikinamico n’urwiyerurutso mu matora ya mbere mu Rwanda

Amateka agaragaza ko abanyarwanda batigeze bagira amahirwe yo kwitorera ababayobora bihitiyemo mu buryo buciye mu mucyo kandi bwubahirije amahame ya demokarasi. Ikiswe “Demokarasi ku banyarwanda” cyashyizweho n’Ababiligi icyo gihe bakoronizaga u Rwanda maze bakoresha amatora ya nyirarureshwa akozwe mu buryo buruhanyije kandi bugoye abaturage hatorwa cyangwa hashyirwaho (kuko bamwe mu Banyarwanda batigeze bayagiramo uruhare rusesuye kubera amacakubiri yariho muri icyo gihe) abayobozi bashyizweho n’abakoloni ku nyungu zabo.

Mu gihe kiswe icy’ubwigenge bw’U Rwanda guhera muri 1962, Igihugu noneho cyayobowe n’ishyaka rimwe rukumbi rya MDR-Parmehutu mu buryo busesuye ari naryo ryonyine ryari ryemewe mu Rwanda, bityo mu mwaka wa 1965 aho Geregori Kayibanda yongeye gutorwa nka Perezida w’Igihugu ariko mu by’ukuri ntawe bari bahanganye kubera ko yari yaranize andi mashyaka, aza no gutsindira imyanya 47 mu Nteko Nshingamategeko. Muri aya matora, abaturage bashoboraga gutora perezida Kayibanda Geregori wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida cyangwa se ntibamutore, ariko byagera mu Nteko Nshingamategeko abatora babaga bashobora kwemeza urutonde rw’abarwanashyaka bose ba MDR-Parmehutu cyangwa se bagahitamo umukandida umwe gusa, ibi nabyo bikaba byari bimeze nk’ikinamico ku Banyarwanda.

Mu mwaka wa 1973 haje kuba ihirikwa ry’ubutegetsi maze hafatwa ubutegetsi ku ngufu (Coup d’Etat), mu mwaka wa 1978 haba amatora ya perezida wa repubulika aho abatora bari bafite uburenganzira bwo gutora uwahiritse ubutegetsi akanabufata ku ngufu ariwe Habyalimana Juvenal, birangira atowe ku majwi 99% dore ko mbere y’imyaka 3 ni ukuvuga mu mwaka wa 1975 yari yarashinze ishyaka rye MRND (Ubwato buri munyarwanda yagomba kuba arimo) ryiha imyanya 64 muri ya matora yo mu mwaka wa 1978. Perezida Habyarimana yongeye gutorwa mu mwaka w’i 1983 abona amajwi 99.97% noneho abona imyanya ingana na 70 mu Nteko Nshingamategeko biciye mu ishyaka rye na none rya MRND, ibyari ishyaka binaba ubwato bwa Muvoma icyo gihe.
Muri icyo gihe, wabonaga Igihugu kiri mu kajagari gakomeye hibandwa gusa mu guhangana, imvururu, imidugararo, ubwicanyi bwa hato na hato n’ubundi bugizi bwa nabi butandukanye kuburyo uwavuga ko mu Rwanda hari akajagari n’umutekano mucye nk’uwo tubona mu bindi bihugu nka SUDAN zombi, mu bihugu by’abarabu n’ahandi muri Afurika ntiyaba abeshye kandi ntiyaba aciye inka amabere.
U Rwanda rushya, abanyarwanda bashya n’imitekerereze mishya
Intangiriro y’u Rwanda rushya ihera kuya 04 Nyakanga 1994 ubwo FPR INKOTANYI yahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ari nabwo hasozwaga urugamba rwo kubora Igihugu rwari rwaratangiye mu mwaka wa 1990, muri icyo gihe byari ugutangirira ku busa ibintu byose byari byarasenyutse igihugu nta kintu na kimwe gifite dore ko abakoze jenoside bari barahungiye mu cyahoze ari Zaire bari baranasahuye Igihugu, igihugu cyari cyuzuye imiborogo imfumbyi n’abapfakazi n’abandi badafite kivurira bari benshi, nibwo mu bushishozi umuryango wa FPR INKOTANYI wemeye gusangira ubutegetsi na bamwe mu banyapolitiki batijanditse muri jenoside icyo gihe, ndetse abenshi muri bo bari mu bantu barwanyije ubutegetsi bwa Habyarimana.

Bizimungu Pasteur niwe wabaye Perezida wa Repuburika y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, nyuma hanashyirwaho Guverinoma ndetse n’Inteko nshingamategeko hakurikijwe uko amasezerano ya Arusha yabiteganyaga, gusa hakurwamo imyanya y’abagize uruhare muri jenoside abo ni ukuvuga imyanya yari igenewe amashyaka nka MRND na CDR.

Imitekerereze mishya y’abanyarwanda igambiriye iterambere rirambye

Bijya gutangira, ni mu mwaka wa 2015 aho abaturage benshi batangiye kugaragaza ko batifuza na gato ko Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’U Rwanda yareka gukomeza kubayobora maze uruvunganzoka rw’abaturage hirya no hino kuva mu midugudu barakubita baruzura bati ntawundi dushaka ko atuyobora uretse we, abandi bandika inyandiko zimusaba ko yabaha amahirwe yo kongera kwiyamamaza bakamutora, abandi bagana Inteko Nshingamategeko ngo yemeze ihinduka ry’Itegeko nshinga cyane ko aribo bene ryo cyane bibanda ku ngingo y’i 101 yamubuzaga kongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Bidatinze abandi bagana ibinyamakuru bitandukanye haba mu Rwanda no hanze ya rwo bati ni wowe nta wundi maze birangira umuturage akoresheje uburenganzira bwe mu mwaka wa 2015 abaturage ari bo ba nyiri Itegeko Nshingamategko bemeje kubwisanzure ko ingingo zizitira Paul Kagame kongera kwiyamamaza baziteye ishoka Itegeko Nhsinga ritorerwa kuvugururwa ku bwiganze bw’amajwi angana na 98%.Nyamara n’ubwo izi nzira zose zanyurwagamo kugira ngo Abaturage bongere babone amahirwe yo kuyoborwa n’uwo bihitiyemo kandi babona afite aho yabagejeje, Nyakubahwa Paul Kagame, perezida w’U Rwanda, nta na rimwe yigeze yifuza kongera kwiyamamaza nkuko yagiye abigarukaho ndetse ananagaragaza ko akeneye kwegera umuryango we abandi nabo bakayobora ndetse akenshi yabazwa ikibazo kijyanye no kwemera kongera kwiyamamaza igisubizo ugasanga kigana mu kudashaka kongera kwiyamamariza uyu mwanya wa Perezida w’U Rwanda.

Nyuma yuko mu Itegeko nshinga hahinduwe zimwe mu ngingo zari zibangamiye abaturage, Perezida Paul Kagame byamuhaye uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda ku nshuro ya gatatu aho muri uyu mwaka nta yindi nkuru ivugwa uretse amatora azaba muri Kanama 2017 aho azaba afite uburenganzira bwo kuyobora Igihugu, mu gihe cya manda y’imyaka irindwi kugeza 2024 ariko nyuma yaho imyaka yemewe yo kuyobora ikazaba itanu ishobora kongerwa rimwe gusa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshingwa ryatowe kandi ryavuguruwe kugeza ubu.

Tugarutse ku bijyanye nuko abaturage n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye batigeze bihanganira gukomeza kumubaza ibibazo bijyanye no kongera kwiyamamaza, niba azemera ubusabe bw’amaturage akababwira ko atajya yambuka ikiraro atarakigeraho, ibisubizo akenshi byuzuye ubwenge n’ubushishozi ushobora kwibwira ko yarazi ikibazo ari bubazwe.

Guhindura Itegeko nshinga kw’abanyarwanda ari nabo bonyine bafite uburenganzira n’inyungu, byabaye inkuru ishyushye mu Rwanda no hanze ndetse bimwe na bimwe mu bihugu byiyumvamo kwigisha no kumva ko biyobora ibindi muri demokarasi, ntibyahwemye kugaragaza ko ibyakozwe mu Rwanda binyuranye n’ihame rya Demokarasi nyamara biyibagiza ko igisobanuro cy’ijambo “Demokarasi” atari umwambaro ushonnye ku buryo wakwira buri wese, ahubwo biterwa n’amahitamo ya buri benegihugu kuko aho twize hose ni ibyo twasomye, igisobanuro kiguma ari cya kindi “Ubutegetsi bw’Abaturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bugakorera abaturage”, ukibaza uko batanga amasomo ku Rwanda bikakuyobera nyamara, bakiyibagiza ko ibyabananiye Nyakubahwa Paul Kagame, perezida w’U Rwanda yabikoze, ingero ni nyinshi kandi zaramamaye kugeza ubwo U Rwanda rwabaye ishuri ry’amahanga yose, (Gacaca, Ubumwe n’ubwiyunge, Guhagarika Jenoside, iterambere rirambye, umutekano, imibereho myiza y’abaturage…..) ibindi bihugu ndetse byishoboye kurusha bitabashije.

Niba hari igihe Abanyarwanda bagize ibihe byiza batazigera bibagirwa cyangwa ngo bibave mu mutwe, ni igihe bumvise ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaavuze ubwo hasozwaga umwaka wa 2015 dutangira umushya wa 2016, atungura abaturage bose bari barategereje igihe kirekire ijambo “Ndemeye” abaha ubunani mu ijambo ryaciye kuri Radiyo na tereviziyo y’U Rwanda atanga ubunani butari bwitezwe bwabashimishije bamwe batangira no kuririmba intsinzi aho yagize ati

“Mwansabye kongera kubayobora no kuba Perezida w’U Rwanda nyuma ya 2017. Nshingiye ku kamaro n’uburyo mwabingaragarije, nta kindi kitari ukwemera. Ariko sintekereza ko hakenewe Umuyobozi uhoraho” (You requested me to lead the country again after 2017. Given the importance and consideration, you attach to this, I can only accept. But I don’t think that what we need is an eternal leader.”)

Nyuma y’uko habaye amatora y’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu, umwanzuro wa nyuma uva mu banyamuryango ba RPF-INKOTANYI mu nteko rusange yayo yateranye kuwa 17 Nyakanga, aho abanyamuryango barenga 1930 bari bayitabiriye, maze abagera ku 1929 bose bemeza ko Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’U Rwanda akanaba Umuyobozi w’Umuryango wa RPF-INKOTANYI ariwe mukandida ku myanya wa Perezida w’Igihugu mu matora y’umwaka wa 2017.Muri iyo nama y’Inteko rusange ahavugira ijamabo ryiza cyane ryakoze benshi mu mutima bamwe amarangamutima bananirwa no kuyahisha aho yagize ati ”Ubu ubwo mwanzanye hano ngo mbyemere, nzabaha byose kandi nzakora ibyiza byinshi bishoboka biri mu bushobozi bwanjye”.

Ntibyatinze kandi, andi mashyaka yaba ari mu bufatanye (Coalition) na RPF-INKOTANYI yaba nandi yemewe mu Rwanda, yose intero iba imwe ati “Dushyigikiye Nyakubahwa Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda” ibi bikaba byaremerejwe mu nama.

Igihango Paul Kagame yagiranye n’abanyarwanda, umusaruro w’amatora ya 2017.

Ubusanzwe nta kindi gituma umuntu akunda undi ku buryo yagera n’aho kumupfira cyangwa urukundo umwana akunda ababyeyi be uretse kuba hari ibyo ashingiraho byakozwe n’uwo akunda bidasanzwe cyangwa se bifite umwihariko mu buzima bwe ku buryo kubyibagirwa bitashoboka. Ibi rero nibyo Nyakubahwa Paul Kagame yakoreye abanyarwanda bituma akundwa na benshi by’umwihariko urubyiruko ari narwo rufite umubare munini mu bazatora. Nta gitegerejwe gitangaje yemwe nta n’ikizatungurana ku majwi n’intsnzi ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda urebye ibyakozwe, ibyagezweho muri manda amaze ayoboye U Rwanda, akazi kazaba kitezwe ni ako kubara amajwi yabonetse hirya no hino no kugereranya amajwi yabonye muri 2017 ndetse n’ayagiye aboneka mu yindi myaka itandukanye y’amatora kuko nabyo bifite igisobanuro muri politike ku bakora isesengura ryayo.

Impamvu mvuga ibi ari nabyo nshingiraho instinzi ni ibi bikurikira:

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakoze byinshi kandi byiza birimo n’ibyagaragaraga ko bitashoboka mu Rwanda by’umwihariko ko ibyinshi byananiye n’amahanga, aha twavuga nko guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, guca imanza biciye muri Gacaca ubu zarangiye nyamara byarasabaga kuzamara imyaka irenga 100 imanza zikibaho, iterambere U Rwanda rugezeho, kuba ishuri ry’Ibihugu byinshi harimo n’ibyateye imbere……

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahaye anahesha agaciro Abanyarwanda baba abari mu Gihugu imbere n’abari hanze yacyoo ku buryo kuvuga Umunyarwanda bivuze agaciro gakomeye katanyeganyezwa…

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimye cyangwa yakoze aho Abanyarwanda benshi bashaka by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abandi bari mu byiciro bitandukanye bakennye, abaha byinshi batigeze babona kandi batigeze banatekereza ko byashoboka urebye imyaka U Rwanda rwayobowe (kubakira ibyiciro bitandukanye by’abaturage amazu meza yo guturamo kandi afite ibyangombwa byose, nyamara no muri Amerika abadafite aho baba buzuye, yabahaye uburyo bwo kwivuza (Mutuelle de sante), yashyizeho uburyo abafite imbaraga zo gukora babona imirimo biciye muri gahunda ya VUP abandi bageze mu zabuku bagahembwa, ibi byose ahandi hateye imbere ntibikorwa….)

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahaye Abanyarwanda ituze n’umutekano birenga U Rwanda maze unatangwa hanze yarwo, ubuhamya bwatangwa na UN (Umuryango w’Abibumbye), yaciye inzara mu Banyarwanda barahinga kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga umusaruro ubu wuzuye ibigega……

Ibikorwa Nyakubahwa Paul Kagame yakoreye abanyarwanda haba mu Gihugu imbere cyangwa hanze yacyo birivugira, umusaruro uragaragara kabone n’ubwo waba ufite ubumuga bwo kutabona, ariko wanabibwirwa ndetse ukanumva nibura n’abandi iruhande rwawe babyirata banabitangaza. Turaza kubigarukaho by’umwihariko kuko nibyo dushingiraho tugaragaza uko amatora azagenda, azitabirwa ndetse ni nabyo bizashingirwaho mu gutora umukandida ndetse n’amajwi azaboneka…

Ibi bituma nshingiye ku busesenguzi bwanjye bwite no ku rutonde rwemejwe na Komisiyo y’Amatora mu Rwanda (NEC), biragaragara ko nta gishya kitezwe muri aya matora uretse instinzi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubera impamvu navuze harugu nza kuvugaho neza birambuye ariko nanone, abandi bakandida bahatana nawe ubarebye usanga uzabona amajwi menshi ntazarenza hagati ya 3% na 5% mu gihe ibigaragara kandi hanashingiwe ku majwi umukandida wa RPF-INKOTANYI yagiye agira mu myaka yashize (95% muri 2003, 93% muri 2010) haniyongereyeho noneho n’ibikorwa yagejeje ku banyarwanda, ubu nta gushidikanya ko instinzi izaboneka izaba iri hagati ya 97% na 99%.

Ibikorwa bishingiye ku gihango

Umuhanga Bwana Abraham Maslow w’Umunyamerika wabayeho mu myaka ya 1940-1950 azwi cyane mu nyandiko n’ibitabo bitandukanye aho yagiye agaruka ku busumbane bw’ibikenerwa bya ngombwa ku muntu uwo ariwe wese bijyanye n’ibikenerwa mu buzima bwa muntu (Hierarchy of Needs), aha yagaragaje ibi bikurikira ari naho nshingira mvuga ko ariho igihango Nyakubahwa Paul Kagame yakoze abandi batigeze bakora cyangwa bageza ku baturage.

Muri iyi nyandiko, nifuje kugaragaza ibyakozwe ari nabyo byashingiweho ngaragaza igihango Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyarwanda ari nayo mpamvu bazamuhundagazaho amajwi yabo nta wundi wahanganira nawe uyu myanya cyane ko azashingira ku bikorwa yakoze mu gihe abandi bazavuga ibyo bateganya gukora kandi nta cyizere gihagije batanga mu gihe undi we yabikoze kandi bigaragara binafatika.
Sinifuza kujya mu bikorwa byinshi kandi bihambaye ngaragaza imibare ahubwo nifuje kugaragaza ipfundo ry’igihango abaturage bazashingiraho bamuhundagazaho amajwi yabo, bimwe (ndavuga bimwe kuko ibikorwa byakozwe ni byinshi cyane ndibanda gusa ku byo abaturage babonamo inyungu vuba) muri ibyo ni ibi bikurikira binajyanye n’ishusho navuze haruguru.

Mu mibereho Myiza y’Abaturage:

Isuku n’isukura, aha twavuga ko U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi no muri Afurika, bya mbere mu isuku (Green and Clean City)
Ubwisungane magirirane mu kwivuza (Mutuelle de Sante), ubu abaturage bose barivuza kandi byatanze umusaruro ufatika, ugaragarira buri wese ku mibereho myiza y’abaturage ku buryo ntawugipfira mu kirago.
Kubakira abacitse ku icumu amazu ndetse n’abatishoboye muri rusange, ubu urebye U Rwanda ubushobozi bwarwo ukareba umuhate n’ubushake mu kubakira abatishoboye bacitse ku icumu n’abandi muri rusange usanga u Rwanda rukataje, aha kandi hiyongeraho guca nyakatsi haba izo mu mazu ndetse no kugera ku buriri, kwimura abanyarwanda bari batuye mu manegeka bagatuzwa ahantu heza mu mazu bamwe bemeza ko nta juru riruta ibyo bahawe na perezida Kagame.
Umubare w’ibigo nderabuzima n’ibitaro byubatswe byiyongereye ku buryo ntawavuga ko yabuze aho yivuriza, ibi kandi binajyana n’amashuri yigisha ku buzima no guteza imbere umubare munini w’abize ibijyanye n’ubuzima.
Girinka ni gahunda yavanye mu bukene abaturage benshi ku buryo ubu birahira Paul Kagame kuko iki gikorwa gifasha mu kurwanya indwara z’imirire mibi, inka kandi zibafasha kubona ifumbire, amafaranga ……
Uburezi bw’ibanze bwatumye abana b’abanyarwanda biga ku buryo usanga imihanda ari urujya n’uruza bajya abandi bava kwiga
Imfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’umubare w’abagore bapfaga babyara byose byaragabanutse ku buryo bugaragarira buri wese, ntabwo ibi mvuga bisaba kuba warize amashuri menshi kugira ngo ubisobanukirwe kuko ni ibintu byigaragaza
Abarwayi b’indwara zikomeye nka SIDA babona imiti igabanya ubukana ku buntu ndetse n’izindi ndwara ubu zisuzumwa n’inzobere, ubuzima bwiza bw’umunyarwanda kabone niyo yaba arwaye indwara zidakira nicyo kintu cya mbere kibandwaho kurusha ibindi byose
Abagore bo bashyizwe igorora kuko bashyiriweho ikigega kibafasha kubona umushahara wose mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara cy’amezi atatu
Abakene bahabwa inkunga y’ingoboka abandi nabo bahabwa imirimo muri VUP….
Yewe ni byinshi byagezweho kandi n’ibizagerwaho ni byinshi kurusha….

Imiyoborere Myiza n’Ubutabera

Hubatswe ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kugeza ubwo twabaye umwe nta moko, ubu twese impumeko ni “ Ndi Umunyarwanda”
Umutekano wo sinavuga ko twawusinze kuko byaba ari bibi ahubwo twarawihaye ndetse tunasagurira amahanga, ibi ababihamya neza ni abaturage ba CENTRAL AFRICA, REPUBLIC of SUDAN, HAITI…… imidari mu ngabo zacu ijyanye no gukorana umurava, ubudahangarwa ndetse n’ubupfura yabaye uruhuri kugeza ubwo turi aba kane ku Isi yose mu kubungaunga amahoro hirya no hino.
Uretse kuba twarashoje imanza za Gacaca, ahubwo ni ibirarane byafatiwe ingamba ku buryo bigenda birangira, ubu ubutabera mu Rwanda ni ihame.
Kurwanya ruswa, U Rwanda amahanga aruzi nk’Igihugu cya mbere ku isi cyagize amavugururwa menshi mu kurwanya ruswa
Abunzi ni urwego rukemura ibibazo by’abaturage ku buryo badata umwanya n’amafaranga byabo mu karengane, aho akarengane gakemurirwa hafi yabo.
Inteko z’Abaturage zabaye umurongo mugari aho abaturage n’Abayobozi bakemurira ibibazo byabo kandi mu bwumvikane noneho by’akarusho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nawe asura abaturage kenshi ku buryo uwavuga ko abana n’abaturage ataba abeshye
Kuvugurura amategeko ateza imbere uburenganzira bwa muntu……

Iterambere ry’Ubukungu

Mu bukungu, U Rwanda ni intangarugero ku buryo ntawabihakana, nk’ibi ni ingero z’ibyagezweho kandi abaturage bungukiyemo:

Gahunda yo guhuza ubutaka yashyizwemo imbaraga, abaturage barahinze, bahabwa ifumbire, barahugurwa, bahabwa ibikoresho byo kuhira imyaka, amahugurwa yatumye amapfa acika ndetse n’umusaruro wiyongeraho ku rugero rushimishije, ubu ahantu henshi abaturage baruhira hirya no hino..
Amashanyarazi n’amazi byakwirakwijwe hirya no hino, birinda abanyarwanda benshi indwara z’ubuhumekero n’ubukene kuko usanga ibyo bikorwa remezo byinshi byatumye abaturage babibyaza umusaruro abandi babona imirimo;
Imihanda, amateme…..byuzuye imijyi n’ibyaro ku buryo ubona ko abaturage bizihiwe n’iterambere muri rusange
Gazi metani ubu ni kimenyabose aho usanga U Rwanda rwaramenyekanye ku isi mu kubyaza iyi gazi amashanyarazi

Ndarekeye, ibyiza ntibishira ahubwo nibwo byaza

Uyu ni umwanya wo gusigasira ibyo twagezeho
Nyuma yibyo bikorwa bitandukanye byagezweho kimwe n’ibyo ntekereza bizagerwaho mu myaka itaha, sinshidikanya ko ibyagezweho bizikuba inshuro nyinshi ugereranyije n’ibyagezweho, unashingiye kandi ko abaturage bemera neza ko icyo Perezida Paul Kagame avuze gishyirwa mu bikorwa “Imvugo niyo ngiro” akaba yaranabigaragaraje, urugero rworoshye ni igihe hashyirwagaho gahunda y’icyerekezo 2020, abenshi ntitwizeraga ko byagerwaho ibikubiyemo none uyu munsi imvugo yabaye ingiro.

Umuturage ibikenewe byose bya ngombwa mu buzima yarabihawe,niyo mpamvu nshingiye kuri ibyo byose navuze, biragoye kugira ngo hagire undi wahanganira cyangwa agapiganira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame ari umukandida kuri uyu mwanya, tukibuka ko ari umukandida uturuka mu muryango wa RPF-INKOTANYI afite byinshi bifatika yagejeje ku banyarwanda.

Ibi rero byose bituma nibaza kandi namwe mbabaza ibi bikurikira”
Ese uziyamamariza uyu mwanya wundi utari we, ni ibihe bikorwa yakoze bifatika azaratira abazamutora?

Ni ibihe bikorwa se ateganya gukora bitakozwe na Nyakubahwa Paul Kagame?
Ni ibihe bishya se azanye bitazanywe na Paul Kagame?

Urubuga nduhariye abasomyi b’inkuru yanjye namwe mushyireho akanyu, icyo nzicyo nuko ufite intsinzi n’umubare w’amajwi azaboneka muri aya matora dukozaho imitwe y’intoki, bidasaba kuba waraminuje za Kaminuza nyinshi cyangwa warize imibare, ikoranabuhanga cyangwa ibarurishamibare ngo umumenye nta no kwirirwa uraguza imitwe no gutera inzuzi nkuko bivugwa.