Published Thursday , on 9 February 2017, 14:00:00 by Christophe Hitayezu

Inkuru y’umugabo washyize ku isoko agakingirizo kambarwa ku mubiri wose abinyujije mu itangazo yanditse kuri Facebook ikomeje kugarukwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bwongereza no ku Isi yose.

Uyu mugabo ukomoka mu Mujyi wa Bristol, uzwi ku mazina ya Tone Rygol, yashyize ifoto y’agakingirizo kuri Facebook mu itsinda rihuriramo abantu benshi rya BS3 Connect aho ibicuruzwa byakoreshejwe bimenyekanishirizwa, mu Burengerazuba bw’u Bwongereza, ashaka umukiriya wakamugurira.

Ifoto y’aka gakingirizo kajya gusa n’ibara ry’umuhondo ntigaragaza aho umuntu akambarira. Benshi bibajije niba kaba gafite ubuziranenge bitewe n’uko gakoreshwa katavuye mu bubiko bwabugenewe, mu gihe uwagashyize ku isoko ahamya ko nta kibazo gashobora guteza.

Rygol yagize ati “Nakaguze mu minsi ishize, ariko kameze neza cyane kurusha uko wabitekereza. Ushaka kukagura yatanga ama-Pound 20 gusa(akabakaba ibihumbi 20 mu mafaranga y’u Rwanda).”

Kuva iri tangazo ryashyirwa hanze kuya 5 Gashyantare 2017, abantu benshi bakunze kugaruka kuri iyi foto by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuyihanahana.

The Mirror dukesha iyi nkuru ntigaragaza inshuro aka gakingirizo kambawe ndetse n’aho kagurishirijwe bwa mbere.