Yanditswe Saturday , Tariki, 15 July 2017. saa 23:29:16 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu munsi wa kabiri wo Kwiyamamariza umwanya Perezida wa Repubukika, Perezida wa Repubulika yahuye n’abaturage b’uturere twa Nyaruguru na Gisagara, aho yanavuze ko ibyakozwe byose bitikoze cyangwa ngo bize nk’amabonekerwa nk’ayabaye i Kibeho.

Nyakubahwa Paul Kagame i Nyaruguru

Imbere y’ibihumbi by’abaturage b’I Nyaruguru, Nyakubahwa Paul Kagame yagarutse gake ku mateka ariko agaragaza ko isura u Rwanda rwahoranye rutakiyifite, yagize ati “Guhera igihe cy’ubukoroni, abanyarwanda batojwe kwibonamo ko umwe atandukanye n’undi, kwibonamo ko abantu batandukanye nta cyiza babibonamo ahubwo babivanamo umwiryane, ni ko u Rwanda rwarezwe guhera icyo gihe, abanyarwanda bakagenda bigishwa kwangana, bigisha kwicana, ubu aho tugeze ibyo kwangana no kwicana ntabwo bifite aho byamenera, abibwira rero ko aho igihugu kivuye n’aho kigeze ari akazi koroshye kakorwa n’umuntu wese wava ikantarange akandika mu binyamakuru akanenga, akanegura, abo bashobora kuba bafite Isi yindi babamo itari iyi twe dutuyemo”.

Yavuze ko abanyarwanda gusubirana bakaba umwe, bakishima bakagira icyo bahuriraho, bakabana, bagacya, bakiyumvamo ko hari byinshi bashobora kwikorera byabateza imbere, atari ibintu bucya ubisanga ku muryango, ati “Ntabwo ari ibintu byizana, ntabwo ari ibintu biva mu kubonekerwa nk’ibyabaye hano Kibeho, byatwaye abanyarwanda, imbaraga, ubushake, gutekereza neza, kwikorera, nta wundi wabiguha, nta hantu byava bitavuye muri wowe, twebwe, iryo somo nk’abanyarwanda twararyize, twaryize ku bintu bikomeye, ibintu byatubabaje, byaduhungabanyije, byatwishe, byica abacu.”

Abarwanashyaka ba PL n’andi mashyaka agera kuri 7 nabo intero ni Tora Kagame

Uyu mukandida watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi yanavuze ko FPR yakoze yubaka u Rwanda n’abanyarwanda ku bufatanye n’abandi bose atari ari ibintu byapfaga gukorwa na buri wese, ko byari bishingiye ku myumvire, ku bushake no ku bikorwa. Yibutsa ko mu myaka ya 1995 na 1998, nta wigeze uha amahirwe u Rwanda, kuko ngo bari bazi ko u Rwanda rutazavayo, cyangwa se ngo ruveyo atari uko ruvanyweyo n’abandi batari abanyarwanda, ariko abanyarwanda nibo bivanyeyo.
Nyakubahwa Paul Kagame kandi yagize ati “Uyu munsi rero, turi mu gikorwa cyo gusubira tukumva turi mu nzira ituvanye ahabi itujyana aheza twifuza iduha n’uburyo bwo guhitamo uko tuhagera tunahitamo n’abayobozi bahatugeza”.

Uretse ibi kandi, yanaavuze ko ari ibyo kwishimirwa ko umunyarwanda wese yateye intambwe, n’ubwo hari abateye imbere kurusha abandi, ariko muri rusange hari intambwe yateye atera imbere, ibi rero akizeza ko biziyongera.

Umubyeyi witwa Asteria yavuze ko mbere yari umugore unuka, uhanda utinya no kujya mu bantu, ariko kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame akaba yaratejwe imbere na Kawa, ubu akaba ageze n’aho yurira indege akajya mu bihugu byo hanze nka Ethiopia nk’uko yabigaragaje mu buhamya bwakoze ku mutima abari aho.

Uyu mubyeyi w’i Nyaruguru yongeye kuririmbira abantu agaragaza ko afite inganzo nyayo, yongera guhobera Nyakubahwa Paul Kagame nk’uko byagenze ubwo yaherukaga gusura Nyaruguru


Abaturage i Nyaruguru bari bitabiriye kwereka Paul Kagame ko nta wundi bakeneye ko abayobora