Published Monday , on 20 February 2017, 21:35:38 by Christophe Hitayezu

Ihereye ku makuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irakangurira abahinzi gutera imyaka y’igihembwe cy’ihinga B kuko bigaragara ko ikirere cyifashe neza.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere binyuze mu rubuga rwatanzwe rwo kuganira na MINAGRI buri wa mbere kuva saa kumi z’amanywa binyuze kuri Twitter (#AskMinagri).

Nsengiyumva Fulgence, umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe ubuhinzi, yagize ati "Turashishikariza abahinzi gutangira gutera. Amakuru y’ iteganyagiye yerekana ko hari imvura ihagije".

Buri wa mbere umuntu wese ubyifuza abaza ubuyobozi bukuru bwa MINAGRI ibibazo ashaka bijyanye n’ubuhinzi

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko muri iki gihe cy’itumba cyegereje (Werurwe, Mata, Gicurasi), mu bice bimwe by’uburasirazuba (Ngoma, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza) no mu bice bimwe by’Amajyepfo (Kamonyi na Gisagara) hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’itumba ariko ikaba ishobora kugabanuka (kuba nke).

Meteo Rwanda ivuga ko Umujyi wa Kigali n’ibice bimwe by’intara y’amajyepfo (Nyamagabe, Huye, Muhanga, Ruhango, Nyaruguru na Nyanza) n’intara y’amajyaruguru (Musanze, Rulindo, Gakenke, Gicumbi na Burera), Intara y’Uburengerazuba (Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Nyamasheke, Rusizi, Ngororero na Karongi), Ibice bimwe by’Intara y’Uburasirazuba (Nyagatare na Gatsibo) hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’itumba ariko ikaba ishobora kuba nyinshi.