Yanditswe Monday , Tariki, 9 January 2017. saa 10:57:00 na Christophe Hitayezu

Minisiteri y’uburezi, kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2016, yashyize ahagaragara amonata y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2016.

Mu mashuri abanza, abana bakoze ibizamini barimo abakobwa 55% n’abahungu 46%, abatsinze neza (1st Division) ni 6482 bangana na 4.4%.

Mu cyiciro rusange, abanyeshuri batsinze neza bavuye ku 10% mu mwaka wa 2015 bagera kuri 11% mu mwaka wa 2016.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko uyu mwaka itongeye gufatira ku manota make ku bakobwa ugereranyije n’ay’abahungu, amanota yafatiweho ni amwe.

Kureba amanota ushobora gukoresha telefone cyangwa internet. Telefone wandika P6 cyangwa S3 bitewe n’icyiciro, ukandika Code wakoreyeho ikizamini maze ukohereza kuri 489.

Ingero:

Ku mashuri abanza ni P6010103063014 ukohereza kuri 489 (Ubu ni nk’umunyeshuri ufite Code ya 010103063014).
Ku cyiciro rusange ni S3010103olc009 ukohereza kuri 489 (ubu ni ku munyeshuri ufite code 010103olc009).
Kureba amanota ukoresheje interinete ujya ku rubuga rwa REB (www.reb.rw), ukabona aho wuzuza code wakoreyeho (Registration No), ukanemeza niba ari icyiciro rusange cyangwa amashuri abanza.

Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yavuze ko bitarenze ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, abanyeshuri bose bazaba bamaze gushyirwa mu myanya, kuwa mbere bose bakamenyeshwa imyanya bashyizwemo ku buryo bose bazatangirana n’abandi tariki 23 Mutarama 2017 ngo kuko bazaba bahawe umwanya uhagije wo kwitegura.

Christophe Hitayezu