Published Thursday , on 16 February 2017, 19:39:25 by Christophe Hitayezu

Ku isaha ya saa cyenda n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2017, nibwo ku cyicaro cya Minisiteri y’uburezi hatangarijwe ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2016.

MINEDUC yatangaje amanota y’abarangije ayisumbuye

Ubwo yatangazaga aya manota, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n;ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yagarutse ku kuba umubare w’abiga imyuga warazamutse mu gihe mu minsi ishize yigaga uwatsinzwe.

Amanota yatangajwe arimo ay’abize mu bumenyi rusange, imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’inderabarezi

Kureba amanota, abize ubumenyi rusanga barayareba baciye ku rubuga rwa REB (kanda aha: http://196.44.242.28/) cyangwa SMS aho ushaka amanota yandika S6 akandika Code yakoreyeho ikizamini maze akohereza kuri 489.

Amanota y’abarangije mu myuga yo ari ku rubuga rwa WDA (Kanda aha: http://www.wda.gov.rw/en/-exam-publication-view) cyangwa nabwo ugakoresha SMS ukohereza kuri 775, cyangwa ugahamagara 4848 ku buntu.

Ukeneye amanota y’uwize Inderabarezi we arayasanga ku rubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda (kanda aha: http://www.ce.ur.ac.rw/ttcs/exam-results).