Yanditswe Sunday , Tariki, 30 April 2017. saa 01:54:06 na Christophe Hitayezu

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson, yahakanye ko igihugu cye kizakoresha imbaraga za gisirikare mu guhangana n’ubushotoranyi bwa Koreya ya Ruguru, yemeza ko ahubwo kizakaza ibihano mu by’ubukungu no kuyikomanyiriza mu bya dipolomasi igasigara ari nyakamwe.

Ejo kuwa Gatanu mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, Tillerson yavuze ko ibihugu bigomba gushyigikira umugambi wo guca intege Koreya ya Ruguru, byaba ngombwa hakitabazwa ingufu za gisirikare.

Yagize ati “Dushyize imbere cyane ibiganiro bigamije kuvugutira umuti iki kibazo, ariko dushishikajwe no kwirinda ubushotoranyi bwa Koreya ya Ruguru ndetse tukanaburinda n’abo dufatanya.”

VOA yanditse ko Tillerson yakomeje avuga ko izi ngamba za Amerika zigamije gushyira igitutu kuri Koreya ya Ruguru no kubangamira bikomeye inyungu zayo.

Tillerson yongeyeho ko Amerika yifuza ko Loni itambamira umugambi wa Koreya ya Ruguru wo gukomeza gukora ibitwaro by’ubumara, asaba ko hongerwa igitutu mu bya dipolomasi n’ubukungu kuri iki gihugu kugira ngo gihindure umugambi wacyo, ndetse hakajyaho n’ibihano bishya.

Yagize ati “Tugomba gushyira igitutu mu bijyanye n’ubukungu duca intege umubano mu bucuruzi bugira uruhare muri gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi. Ndasaba Loni guhagarika abakozi b’abanyamahanga bajya muri Koreya ya Ruguru no kuyishyiriraho ibihano byo kudatumiza ibintu mu mahanga by’umwihariko ibikomoka kuri peteroli.”

Yasabye u Bushinwa guhagarika umubano bufitanye na Koreya ya Ruguru kandi bukubahiriza imyanzuro Loni yayifatiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa wanitabiriye iyi nama yavuze ko u Bushinwa atari izingiro ry’ikibazo cya Koreya ya Ruguru kandi umuti wacyo atari bwo buwufite.

Yagize ati “U Bushinwa mu myaka yashize bwatanze imbaraga zidasanzwe bugira uruhare mu biganiro byo gushakira umuti iki kibazo.”

Yongeyeho ko igihugu cye kizahora gishyigikiye ibiganiro kandi kitazemera ikoreshwa ry’imbaraga zitandukanye muri iki kibazo kuko byateza ibibazo bikomeye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Yun Byung-se, yasabye ko Koreya ya Ruguru yashyirirwaho ibihano bishya na Loni kuko bikenewe, kandi byose bigakorwa hatagamijwe kuyisenya ahubwo ari ukugira ngo yemere gusubira mu biganiro byo guhagarika ibitwaro bya kirimbuzi.