Yanditswe Wednesday , Tariki, 11 January 2017. saa 13:28:00 na Christophe Hitayezu

Umugore wo muri Venezuela witwa Antonieta Saouda w’imyaka 25 yatawe muri yombi agerageza gutorokesha umukunzi we gereza yamuzingiye mu ivarisi akayikurura asohoka.

Uyu mugore yagiye kuri gereza gusura umunzi we ufunze, gusa umugambi we wo gutorokesha umugabo we warapfubye kuko babonye akururana ivarisi iremereye kandi yinjiye nta ngorane bituma abarinzi bagira amakenga y’ikintu atwaye mu ivarisi nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru ElMundo cyo muri icyo gihugu.

Bagifunguye basanzemo imfungwa yizingazingiyemo, yabashije kwihinahina n’ubwo ari muremure ndetse hanarimo bimwe mu bikinisho by’umukobwa wabo.

Uyu mugabo ufunze witwa Garcia yahise asubizwa muri gereza aho asanzwe yarakatiwe kumara imyaka 10 kubera kwiba imodoka. Umukunzi we Antonieta Saouda nawe ahita atabwa muri yombi.

Christophe Hitayezu