Yanditswe Monday , Tariki, 26 June 2017. saa 14:30:24 na Jean Claude Muvunyi

Nyuma y’imyaka itatu idakora kuri iki gikombe cyari cyarihariwe na mukeba wayo Police Handball Club , APR Handball Club yongeye kugihabwa kuri iki cyumweru ubwo yatsindaga iyi kipe ya Police HC.

Aya makipe amaze igihe ahanganye ejo yakinaga umukino wa nyuma wa shampiyona. Mbere y’uyu mukino, Police handball club niyo yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 52 igakurikirwa na APR HC yarushaga amanota abiri.

APR yinjiye mu mukino izi ko isabwa gutsindira ku kinyuranyo cy’ibitego birenze bibiri kugira ngo ibashe kwegukana iki gikombe. Ibi yaje kubigeraho ubwo umukino warangiraga itsinze mukeba wayo ibitego 37 kuri 28.

Nyuma y’ uyu mukino umutoza w’ iyi kipe ya gisirikare Bagirishya Anaclet n’ibyishimo byinshi yatangarije itangazamakuru ko yishimiye uburyo abakinnyi be bumvise inama yabagiriye bakanazikurikiza.

Ku rundi ruhande Ntabanganyimana Antoine utoza ikipe y’igiporisi cy’u Rwanda we yavuze ko yakozweho n’abasifuzi ngo babogamye ku ruhande rwa APR HC.

APR HC iki kibaye igikombe cyayo cya kabiri dore ko yaherukaga icya 2014. Naho Police HC yo imaze kwegukana ibikombe bitanu bya shampiyona yatwaye ari byo bya 2011 , 2012, 2013, 2015 n’ icya 2016.

Iki gikombe cyaherekejwe n’ amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 200
Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR yahise ishyikirizwa igikombe cyari giherekejwe na sheki y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Police yo yahawe sheki y’ ibihumbi 150 by’amafaranga y’ u Rwanda nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.