Yanditswe Thursday , Tariki, 7 September 2017. saa 00:20:27 na Christophe Hitayezu

Ubwo yasozaga imurikagurisha mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo kuva tariki 22 Kanama, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka yibukije ko imurikagurisha uba ari n’umwanya wo kurahura ubumenyi.

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko iri murikagurisha Leta irifata nk’ishuri ryo kunguriranamo ubumenyi, uwaryitabiriye akunguka ubumenyi kuko haba hari udushya twinshi ahasanga, yagize ati "Imurikagurisha nk’iri rituma havuka ibitekerezo bishya abantu bakarushaho kuzamura umusaruro ndetse n’ubuziranenge bw’ibyo bakora".

Yavuze kandi ko ari ibyo kwishimira kuko iri murikagurisha rije mu gihe cyiza abanyarwanda bari mu ntsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora abanyarwanda.

Hakanishimirwa kandi ko iri murikagurisha rimaze kuba ubukombe kuko abamurika bagiye barushaho kwiyongera kimwe n’abitabira ibikorwa byo kumurika, ibintu ngo bigaragaza ko ari abamurika n’abarisura baryishimira.

Yanashimangiye kandi ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira gahunda yo kuzamura ibihango nyarwanda ikanafasha abanyarwanda kubimurika hirya no hino ku yindi migabane.

Yanavuze kandi ko gahunda ya Made in Rwanda itazahwema gushyigikirwa kuko ari gahunda igamije kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rwinjiza mu gihugu n’ibyo rwohereza mu mahanga

Minisitiri Munyeshyaka niwe wasoje ku mugaragaro imurikagurisha rya 2017 ryaberaga i Gikondo