Yanditswe Sunday , Tariki, 29 January 2017. saa 16:27:00 na Christophe Hitayezu

Polisi yo mu Burasirazuba bw’umurwa mukuru w’u Bwongereza, Londres, yataye muri yombi umugabo witwa Derry McCann ushinjwa gufata ku ngufu umugore w’imyaka 24 ku munsi yakoreyeho ubukwe.

Derry Flynn McCann w’imyaka 28 yashyizwe mu buroko nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gufata ku ngufu n’ubujura.

Uyu mugore yabwiye polisi ko McCann yamufashe amusaba amafaranga mbere yo kumukururira mu gihuru agatangira kumusambanya ku gahato ubwo yari atashye avuye kwidagadurana n’inshuti ze mu rukerera rwo ku itariki ya 13 Mutarama 2017 ari nawo uyu mugabo yakoreyeho ubukwe.

Polisi yatangaje ko nyuma yo gukora iki cyaha, uyu musore yahise ashyira amafoto ku rukuta rwe rwa Facebook ari n’umufasha we mushya.

Nyuma yo kugezwaho icyo kirego, yahise ishyira hanze amafoto n’imyirondoro by’uyu mugabo kugira ngo atabwe muri yombi.

McCann yatawe muri yombi ndetse atangira gukurikiranwa kuri iki cyaha nyuma y’iminsi itandatu afashe ku ngufu uwo mugore nk’uko The Sun ibitangaza.

MacCann yagejejwe imbere y’urukiko rwa Thames ku wa 20 Mutarama 2017 ashinjwa ibirego bine bijyanye no gufata ku ngufu n’ubujura, byose byakorewe ku muntu umwe.

Icyo kirego cyimuriwe mu rukiko rwa ’Snaresbrook crown’, aho biteganywa ko kizumvwa kuwa 16 Gashyantare 2017.

Umugore wa McMann, ukuriwe kuri ubu, yanze kugira icyo atangaza ku byaha bishinjwa umugabo we bamaranye iminsi mike babanye.