Published Thursday , on 11 January 2018, 17:25:00 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Mu nkuru tugira zo kugishiriza abantu inama, umusomyi wacu yatwandikiye agisha inama ku kuba yari afite inshuti ye magara y’umusore none ikaba imusaba ko bakundana by’umwihariko, ngo afite ubwoba ko byazambya umubano wabo wari mwiza.

Yateruye agira ati ’’Ndabasuhuje, nagiye mbona inkuru zanyu zifasha mu bujyananama, nanjye nashakaga ko mumfasha, ndi umukobwa w’inkumi, ubusanzwe nkunda kubana n’abantu amahoro, nari imfite umusore w’inshuti yanjye bisanzwe, ariko ubu arimo kunsaba ko twakundana byihariye, namwe murazi ko abakundana bagira impinduka runaka, n’imyitwarire yihariye ubwo rero ndimo kwibaza niba bitanazambya umubano twari twifitaniye, ubu nkore iki koko?’’.

‘’Ikindi kintera ubwoba ni uko uyu musore hari utugeso agira ntakunda, nabonaga ntacyo bintwaye kuko nta rukundo rwihariye twari dufitanye gusa mbona byanteranya na we mu by’ukuri, rero ubu ndi mu gihirahiro, mumfashe inama zanyu zamfasha mu cyerekezo cy’icyemezo nafata.’’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru umugire inama