Published Tuesday , on 9 January 2018, 21:33:28 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ibi byaje nyuma y’uko mu gihugu cya Australia hagaragaye ubushyuhe ndengakamere bwageze ku gupimo cyo hejuru bigoye kwihanganirwa n’umuburi wa muntu maze abaturage b’iki gihugu bakitabaza ahari amazi magari ngo babashe guhangana n’ubu bushyuhe bwageraga ku gipimo cya Dogere 47.3 by’ubushyuhe ku mugoroba wa tariki 7 Mutarama 2018.

Ahibasiwe cyane ni mu mugi wa Sydney no mu gace ka Penrith, aho byateje ibibazo birimo kubangamira abinjira n’abasohoka, ibura ry’umuriro n’inkongi za hato na hato.

Utundi duce twibasiwe n’ubushyuhe ni Wilcannia, Ivanhoe, Bourke na Menindee.

Polisi yo muri iki gihugu yagiye iburira abantu cyane cyane abatwara ibinyabiziga babashyiriraho imirongo ntarengwa birinda ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Australia cyatangaje ko icyorezo cy’ubushyuhe nk’iki cyaherukaga mu mwaka wa 1939, ni ukuvuga imyaka igera muri 79 ishize, aho ubushyuhe bwo ku gipimo cyo hejuru bwibasiye Australia kugeza ku gipimo cya Dogere 47.8 z’ubushyuhe.

Umukozi w’iki kigo gishinzwe iteganyagihe, Andrew Haigh, yavuze ko ubu bushyuhe bushobora kurengaho gato mu mpera z’icyumweru.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru cyabyanditse, ngo ubu bushyuhe bukomeje kugenda butungurana buraterwa ahanini no kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi nka Ozone, bitewe n’ibyuka byangiza ikirere bituruka ku nganda n’ibinyabiziga.

Uretse Australia, ubushyuhe bwagiye bwiyongera n’ahandi ku isi nko muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Alaska, mu Burayi n’ahandi.