Yanditswe Sunday , Tariki, 16 July 2017. saa 18:41:12 na Christophe Hitayezu

Kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga mu gikorwa cyo kwiyamamaza, Paul Kagame yibanze ku bagize uruhare ku mateka mabi yaranze u Rwanda.

Yavuze ko aya matora arimo byinshi ariko bishingira ku mateka y’u Rwanda, hari aho yarugejeje ariko haza kuvamo n’ibyaruhinduye.

Imbere y’abaturage ba Kamonyi basaga ibihumbi 100, Paul Kagame yagize ati "Amateka mabi twagize yaje kuvamo imyumvire, ubushake, imbaraga, aho tugeze ubu amahanga arashakisha kutwumva, ntabwo aratwumva neza. Kubera ko uko muri hano, ukuntu abanyarwanda bari hamwe, ukuntu biyumva, ukuntu bashaka kubaka igihugu, uko bashaka kwiyubaka ntabwo bisanzwe, niyo mpamvu bamwe mu bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda atari abanyarwanda batabyumva, baducukuriye urwobo badushyiramo, baradutaba, ntabwo bari bazi ko tuzamera."

Kamonyi abaturage bari benshi cyane bagaragaza ibyishimo bidasanzwe

Yakomeje agira ati "Hari umugani numvise wo mu bihugu hirya kure, bavuga ngo baradutabye, ntabwo bari bazi ko turi imbuto zizashibuka, basize bashyizeho igitaka rwose barakandagira barangije baradupepera ngo murabeho, hanyuma abanyarwanda babaye imbuto baramera, barashibuka barakura, none abanyarwanda bari hano ni ubukombe, ni amajigija".

Yongeye ati "Urubyiruko, abana bato bari hano b’imyaka iri munsi ya 23, aho babereyeho ayo mateka barayasanze, nabo yabagizeho ingaruka, kuko baravutse bati kanaka twumvise twagiraga icyo dupfana yagiye he, ni amateka yacu, kuva icyo gihu, aho tugeze, aho tujya ntabizasubira. Na bariya bashinyaguzi mujya mwumva ntabwo bazadukandiraho".

Paul kagame avuga ko iki gihe ani inzira igikomeza yo kwiyubaka, yo gukura, yo gukuza ibyashibutse,abanyarwanda bahitamo, bakomeza inzira nziza ya politiki batangiye imyaka 23 ishize aho bashibukiye, nibyo bagikomeza bubakira ku byiza bimaze kugerwaho, ashimangira ko ibyinshi biri imbere.

Ku by’amashanyarazi, Paul Kagame avuga ko urugero yifuza rutaragerwaho, ati "ntituragera aho kwifuza, turashaka kwihuta akagera ku banyarwanda benshi kurushaho".

Ku bijyanye n’umunsi wo gutora, yabwiye abanyakamonyi ko yizeye ko bazatora neza, bityo hagukurikiraho gukora igihugu kikarushaho gutera imbere. Ati "Itariki 4 rero, ni ukuzinduka, byajya kugera saa sita umurimo ukaba wanoze".

Nyuma y’iki gikorwa i Kamonyi, Kwiyamamaza k’umukandida Paul Kagame bizakomeza kuwa Kabiri tariki 18 Nyakanga mu turere twa Muhanga na Ngororero.