Yanditswe Thursday , Tariki, 6 July 2017. saa 14:02:16 na Mukanyandwi Marie Louise

Umuhinzi Gafaranga Joseph ukorera ubuhinzi bw’ibirayi mu karere ka Musanze, ni umwe mu bamaze kumenya ko guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere cyugarije ubuhinzi bishoboka.

Bwana Gafaranga avuga ko umusaruro we wiyongereye kuko mbere atari azi uburyo bwo kuhira ibirayi mu gihe imvura yatinze kuboneka, ariko akaba aho amenyeye uburyo bwo gufata amazi akoresheje ibyo bita ibidamu, bitanashoboka agakoresha uburyo bwo gukoresha ama arozwari yuhira, umusaruro we ugenda wiyongera.

Akomeza atubwira ko atagomba guhora ategereje umusaruro kumvura gusa, aho avugako n’ibihugu byo mu butayu nka za mari na burukinafaso avuga ko yakoreye ingendo shuri, bahinga bavomera, kuva bateye imyaka kugeza yeze.

Akomeza agira ati “Narabigerageje mpinga ibirayi muri Kamena umwaka ushize igihe nta mvura iba iriho, mbisarura muri Nzeri, icyo gihe nejeje toni 15 kuri hegitari, mu gihe hari abahinga imvura igwa bagasarura toni umunani gusa kuri hegitari”.

Bwana Gafaranga Joseph, umuhinzi w’ibirayi (Ifoto: Ntirenganya E.)
Uyu muhinzi asoza ashishikariza abahinzi b’ibirayi ko kweza atari imvura gusa, ahubwo ari ukumenya uko wita ku buhinzi bwawe.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine, aherutse kwibutsa ko imihindagurikire y’ikirere ari imwe mu mbogamizi ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, yagize ati “Abahanga mu bumenyi benshi bemeza ko nihatagira igikorwa mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, Isi izarushaho guhura n’ibibazo by’amapfa n’inzara kandi abantu benshi bakazarushaho kugenda basuhuka, ku buryo bizateza amakimbirane y’urudaca mu bihugu bitandukanye”.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine
Kubera ubukana bw’iki kibazo, Minisitiri Mukeshimana avuga ko ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ayoboye, yiyemeje guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere binyuze muri gahunda zirimo iyo guhuza ubutaka, kuhira imyaka, kurwanya isuri, gukoresha imbuto z’indobanure n’amafumbire, guhunika ndetse no gufata neza umusaruro.