Yanditswe Thursday , Tariki, 6 April 2017. saa 16:35:00 na Christophe Hitayezu

Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Hussein Obama ari gutegura uruzinduko azagirira mu gihugu cya Scotland mu kwezi gutaha kwa Gatanu aho azaba agiye kwifatanya n’abashoramari b’icyo gihugu mu gukusanya amafaranga yo gutera inkunga imiryango ifasha abana batishoboye ikorera muri iki gihugu.

Barack Obama wavuye ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Mutarama uyu mwaka wa 2017, yitegura kuzasura Scotland aho azitabira ibi bikorwa byateguwe na The Hunter Foundation.

Barack Obama

Nkuko bitangazwa n’abateguye iki gikorwa, amafaranga azakivamo azafasha mu gutera inkunga imiryango yita ku bana batishoboye ikorera muri Scotland.

Umuyobozi w’ikirenga wa The Hunter Foundation aganira na UK Press Association yayitangarije ko ari iby’agaciro kubona umunyacyubahiro nka Obama yitabira inama igamije ubufasha.

The hunter Foundation ni ikigo cyashinzwe n’umunyemari akaba witwa Tom Hunter, kikaba gikorana n’ibigo by’abaterankunga bitandukanye ku Isi birimo n’icya Clinton Foundation cyashinzwe n’uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Bill Clinton.

Si ubwa mbere abantu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitabiriye ibikorwa byo gutera inkunga,kuko uretse Barack Obama, inama nk’izi zanitabiriwe na Bill Clinton ndetse n’ibyamamare binyuranye birimo Leonardo DiCaprio na George Clooney.

Emmanuel Murwanashyaka