Yanditswe Wednesday , Tariki, 5 April 2017. saa 19:02:11 na Emmanuel Murwanashyaka

Inteko ishingamategeko y’igihugu cya Benin yateye utwatsi icyifuzo cyatanzwe na perezida w’icyo gihugu, Patrice Talon imubwira ko itazigera imushyigikira mu gihe yakwifuza kongera umubare w’imyaka kuri manda y’umukuru w’igihugu.

Patrice Talon wagiye ku buyobozi bw’iki gihugu muri Mata umwaka ushize wa 2016, we yavuze ko ashaka kongera imyaka kuri buri manda akayivana ku myaka itanu akayigira itandatu ariko akagabanya umubare wa manda, mu rwego rwo kutiharira ubutegetsi.

Kugira ngo iki cyifuzo cya Talon kigerweho, byamusabaga ko mu bagize inteko ishinga amategeko ya Benin ashyigikirwa na ¾ ariko yabashije kubona amajwi atatu gusa.

N’ubwo bitamukundiye ko itora rya kamarampaka rikorwa, Patrice Talon ni umwe mu baperezida bake ba Afurika biyemeje kugabanya umubare wa manda bamara ku butegetsi, ibyo abenshi bafata nko kubugundira bakiharira ubuyobozi bw’igihugu.

Perezida Talon wa Benin

Patrice Talon w’imyaka 59, ni perezida wa munani w’igihugu cya Benin akaba yararahiriye kuyobora iki gihugu kuwa 6 Mata 2016, yiyamamaje nta shyaka aturutsemo kuko yari umukandida wigenga, yatowe asimbuye kuri uwo mwanya Thomas Boni Yayi wari umaze ku buyozi bw’iki gihugu imyaka icumi.

Emmanuel Murwanashyaka