Published Wednesday , on 9 August 2017, 18:15:00 by Christophe Hitayezu

Nyuma y’ibyatangajwe by’agateganyo tariki 5 Kanama 2017 ko umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yegukanye intsinzi ku majwi 98.63%, kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama nibwo Komisiyo y’amatora itangaje burundu ibyavuye mu matora, amajwi agaragaza ko instinzi ya Paul Kagame ari 98.79%.

Mu gihe amajwi y’agateganyo yagaragazaga ko Paul Kagame yatowe n,abanyarwanda 6,650,722 bangana na 98.63%, Philippe Mpayimana agatorwa na 49117 bangana na 0.73% naho Frank Habineza agatorwa n’abanyarwanda 31633 bangana na 0.47%, ayatangajwe ku buryo bwa burundu agaragaza ko Paul Kagamen yatowe na 6637521 bangana na 98.79%, Philippe Mpayimana agatorwa na 48376 bangana na 0.73% naho Frank Habineza atorwa na 31600 bangana na 0.48%.

Paul Kagame yongeye guhundagazwaho amajwi n’abanyarwanda akaba agiye kongera kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, nyuma yayo akaba afite uburenganzira bwo kwiyamamaza kuri manda ebyiri zikurikira iyi ariko zo zikagira imyaka itanu buri imwe nk’uko itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribigena.