Yanditswe Saturday , Tariki, 29 July 2017. saa 12:09:19 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Bill Gates wamamaye nk’umuherwe wa mbere ku Isi, biremerwa biramenyerwa imyaka irashira indi irataha atanyeganyezwa kuri ubu inkuru yabaye kimomo ko atakiri we uyoboye abaherwe b’isi ahubwo umuyobozi w’urubuga rucururiza kuri murandasi rwa amazon.com yamaze kumukubita inshuro.

Bill Gates umuyobozi w’uruganda rwa microsoft ubu yamaze kwimukira bwana Jeff Bezos umuyobozi wa amazon ku mwanya wa mbere w’ubukire ku isi.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru kibitangaza, Bezos yahigitse Bill Gates amurusha akayabo ka miliyari 1 y’amadolari yavutse mu mwaka w’1964, mu mwaka wa 1993 ashakana na Mackenzie Bezos, nyuma gato mu mwaka wa 1995 aza gushinga urubuga Amazon rwazamuye kandi rwamamaza imicururize ye y’ibitabo ni nyuma y’uko yari amaze igihe acururiza ibi bitabo mu rugo.

Jeff Bezos niwe muherwe ubu wa mbere ku Isi

Ikoranabuhanga ryari rimaze kugenda rikataza ryafashije Bezos gukirigita ifaranga kandi biramwamamaza kugeza umunsi nk’uyu umugize icyatwa mu mateka y’isi.

Mu ibarura ry’imitungo ryakozwe ryagaragaje ko ubu Jeff Bezos afite umutungo ubarirwa muri miliyari 91, mu guhe Bill Gates asigaye kuri miliyari 90 z’amadolari.

Si ubwa mbere aya mateka akorewe kuri Bill Gates, ku myaka ya za 2010-2012, umunya Mexique Carlos Slim yari we wa mbere, mbere gato mu mwaka wa 2008, Warren Buffet nawe yigeze uyu mwanya.

Bill Gate ubu ntakiri ku mwanya wa mbere mu baherwe ku Isi

Twababwira ko iri terambere ryabaye intandaro y’izi mpinduka nyirabayazana ari ukwiyongera kwa mbere mu mateka kwabayeho aho Kampani ya Amazon yagize umutungo ubarirwa muri miliyali 500 z’amadolari ya Amerika, muri amazon Jeff Bezos yihariye 17% by’imigabane.