Yanditswe Thursday , Tariki, 30 March 2017. saa 15:30:43 na Christophe Hitayezu

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje bimwe mu byavuye mu nama yahuje inama ya komite ishinzwe ubutajegajega bw’urwego rw’imari (FSC) na komite ishinzwe politiki y’ifaranga (MPC) ziba buri gihembwe zabereye i Kigali kuwa 28 kugeza 29 Werurwe 2017, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka mu gihe isi ikomeje guhangana n’ibibazo binyuranye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yatangaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biteganyijwe ko ubukungu bwabyo buzazamukaho 4.5% muri uyu mwaka wa 2017 buvuye kuri 4.1% mu mwaka ushize wa 2016.

Guverineri Rwangombwa yakomeje avuga ko kandi ubukungu bw’igihugu buziyongeraho 2.8% muri uyu mwaka buvuye kuri 1.6% mu mwaka ushize wa 2016 ari na ko bizagenda mu bihugu byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nk’uko byatangajwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF).

Nk’uko bigaragazwa kandi n’igipimo cyihuse cy’ibikorwa by’ubukungu (CIEA), ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5.8% mu mezi 2 ya mbere ya 2017 ndetse n’ibyacurujwe byazamutseho 15.9% muri aya mezi 2.

Ku cyijyanye n’uko inguzanyo nyinshi zitangwa n’amabanki zihabwa abanyakigali hakirengagizwa abatuye mu byaro kandi aribo bakora ubuhinzi nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu dore ko bwihariye hagati ya 70% na 80% by’ubukungu bw’u Rwanda rufite, BNR ivuga ko n’ubwo bigaragara ko inguzanyo nyinshi zitangirwa i Kigali ariko binafasha mu iterambere ry’abatuye ibyaro kuko abafashe izo nguzanyo barimo abajya gucururiza mu byaro.

BNR ivuga ko kandi bazazamura igipimo cy’ubukungu bashishikariza abafatanyabikorwa gutera inkunga abantu b’ingeri zose cyane cyane bibanda ku rubyiruka rufite imishinga y’ikoranabuhanga kuko ariryi rifungura imipaka

N’ubwo u Rwanda rwishimira kuzamuka k’ubukungu hari impungenge z’uko ibintu byasubira irudubi kubera ibiciro bikomeje kuzamuka munsi y’ubutayu bwa Sahara, bitewe n’izuba ryinshi ryayogoje ibintu mu bihugu bimwe na bimwe nkaho ibiciro muri aka gace k’Afurika ari na ko u Rwanda ruherereyemo byazamutseho 11.3% muri 2016 bivuye kuri 7.0% muri 2015, bikaba biteganyijwe kuzazamukaho gato ku 10.8% muri 2017 bitewe n’uko ubushobozi bwo kwinjiza amadevizi buziyongera.

Emmanuel Nshimiyimana