Yanditswe Monday , Tariki, 23 January 2017. saa 10:04:00 na Christophe Hitayezu

Ubuyobozi bw’uruganda rumaze imyaka 58 rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa Ltd, buvuga ko ibinyobwa bushyira ku isoko byose biba byujuje ibipimo bisabwa yaba ingano ndetse n’isuku kubera urwego ibikoresho rukoresha biriho n’uburyo bwizewe ibi binyobwa bikorwamo.

Ubwo twasuraga uru ruganda mu gikorwa cya Bralirwa cyo kwereka itangazamakuru uko inzoga itunganywa, ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama, Ignace Niyitanga ushinzwe tekiniki muri Bralirwa i Rubavu, yashimangiye ko imashini zabo zose zizewe kandi zikoresha ubwazo, ndetse zigakurikiranirwa hafi n’abatekinisiye babishinzwe kandi batojwe bihagije ku buryo hatabamo ikosa na rito ryatuma inzoga ishyirwa ku isoko itujuje ibipimo.

Bwana Niyitegeka agira ati "Nk’uko mwabonye imashini zacu, hari imashini zishinzwe kureba ubwiza kuri buri rwego icupa rigezeho. Ariko iyo hari ikibazo kigaragaye, dufata iryo cupa tukarisesengura ngo turebe aho ibyo bintu byaturutse, gusa mu mashini zacu nta nzoga n’imwe isohoka ifite umwanda. Akenshi iyo haje iryo cupa rivanywe ku isoko ryagaragayeho ikibazo, dusanga byakozwe n’abandi hanze, dusanga akenshi byaturutse hanze bitaturutse iwacu mu ruganda".

Avuga ko iteka abakozi ba Bralirwa baba bakurikiranira hafi ibyo imashini zikora, ku buryo nta kosa rishobora kubaho.

U Rwanda ntirurahaza Bralirwa ku byo ikoresha ikora inzoga

Iby’ibanze uruganda rwa Bralirwa rukenera ni ibigori n’ingano, gusa ngo kugeza ubu nta na kimwe muri ibi u Rwanda rurahazamo uruganda kuko hari n’ibigori rugikura hanze.

Asobanura ibi, Nyangezi Fredy ushinzwe itumanaho muri Bralirwa, yagize ati "Isoko ry’u Rwanda ntirihagije ngo rihaze ibyo dukeneye, bidusaba kuvana ibigori hanze kugirango tubone ibyo dukeneye. Ikindi dukenera ni ingano, ingano nazo mu Rwanda ntituzeza ku bwinshi, bidusaba rero kuzikura hanze. Ingamba dufite ni uko nibura 60% ry’ibyo dukoresha twabikura mu Rwanda cyangwa muri East Africa".

Asobanura ko ibigori uru ruganda rukenera nabyo biba byabanje gutunganywa ku buryo buhuye n’ubwo imashini zabo zikoresha, ikaba ari n’imwe mu mpamvu uru ruganda rwanashoye mu buhinzi aho rufite hafi hegitari 400 mu mushinga wa Bramin ruhuriyeho na Minimex i Kayonza.

Mu rwego rwo kunoza no kwihutisha ibyo rukora, Bralirwa yazanye ibikoresho bishya, biri ku rwego mpuzamahanga kandi byihutisha akazi, ubu ifite imashini zitunganya amacupa ya Primus ibihumbi 35 ku isaha imwe.

Si inzoga gusa Bralirwa igira uruhare no mu bikorwa by’iterambere
Uruganda rwa Bralirwa ni rugari, rutanga akazi ku bakozi basaga ibihumbi 52 barimo abakorera Bralirwa n’abakorera abo Bralirwa iha akazi.

Uretse irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rifite uruhare rukomeye mu itarembere rya muzika nyarwanda, mu rwego rwo gufasha Leta kwihutisha ibikorwa by’iterambere, Bralirwa yubatse amashuri, ibigo by’impfubyi, inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi, ibikorwa byo guha abaturage amazi meza, guteza imbere muzika nyarwanda na siporo, ibikorwa byo kwita ku bidukikije, gushyira uruhare rwayo mu kigega Agaciro, uruhare muri Gahunda ya Girinka, muri Bye bye Nyakatsi no gutanga akazi ku baturage.

Zimwe mu ngero ni aho Bralirwa yateye inkunga umushinga wa 2016-2017 wo kwagura ibitaro bya Byumba mu bikorwa by’ubuvuzi bw’amenyo.

Mu burezi kandi, uru ruganda rurimo kubaka amashuri atatu arimo abiri abanza n’iryisumbuye rimwe, naho mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, rumaze gutera ibiti 200 000 kuva mu mwaka wa 2009.

Filip Gheeraet, umuyobozi mukuru wa Bralirwa, avuga ko intego y’uru ruganda ari ukugera ku rwego rw’iziyoboye ku isi mu gukora inzoga, avuga kandi ko ubu uru ruganda rumaze kugira ubushobozi bwo guhaza isoko, ko abakeneye ibinyobwa byayo babibona bose kandi ku gihe.

Christophe Hitayezu