Published Saturday , on 2 December 2017, 14:13:17 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ikipe ya Brazil irahabwa amahirwe mbere y’uko igikombe cy’isi 2018 giteganyijwe kubera mu Burusiya gitangira hagendewe ku bigwi n’amateka by’iki gihugu cy’igihangange mu mupira w’amaguru mu ruhando rw’isi.

Brazil, ikipe y’inyabigwi ku kuba ari yo kipe yitabiriye iri rushanwa ry’igikombe cy’isi kuva cyakinwa ku isi ya Rurema, ni yo kipe kandi ifite iri rushanwa inshuro nyinshi dore ko yaritwaye inshuro eshanu zose aho ikurikiwe n’ibihugu nk’Ubudage n’Ubutaliyani bifite ibikombe bine bine by’isi, gusa kuri iyi nshuro, Ubutaliyani ntago buzitabira iri rushanwa.

Ikipe ya Brazil

Uretse kwitabira igikombe cy’isi inshuro zose no kugitwara kensi, Brazil ihorana igitinyiro mu gikombe cy’isi bitewe n’igitutu cy’abakinnyi bubatse izina n’amateka nka Pele, Ronaldo, Rivaldo, Cafu, Carlos, Ziko, Ronaldinho, Dida n’abandi benshi cyane bahora bahanze amaso barumuna babo batifuza gutakaza icyubahiro n’igitinyiro.

Ikipe ya Brazil ubusanzwe bikunze kugorana guhitamo abakinnyi kuko ihorana impano nshya, abakinnyi b’inkingi za mwamba mu makipe yabo, kuri iyi nshuro abakinnyi bazatoranywamo abazerekeza mu gikombe cy’isi, harimo ba kabuhariwe nka Marcelo na Casemiro ba Real Madrid, Coutinho na Firmino ba Liverpool, Neymar na Silva ba Paris Saint Germain, David Luis na Willian ba Chelsea, andi mazina akomeye cyane ni nka Alisson Becker wa Roma mu izamu, Fillipe Luis, Miranda, Marquinos, Renato Augusto, Paulinho, Dougras Costa, Oscar n’abandi benshi.

Muri Afurika ikipe ihabwa amahirwe nibura yo gukomeza ni Senegal ya Sadio Mane cyane ko iri mu itsinda ririmo amakipe atarigeze atwara igikombe cy’isi na rimwe.

Twabibutsa ko mu itsinda A harimo Russia, Saudi Arabia, Egypt ya Muhammed Sarah, Uruguay ya Luis Suarez Cavani n’abandi, mu itsinda B harimo Portugal ya Christiano Ronaldo, Spain ya ba Iniesta, Morata n’abandi,Morocco, na Iran.

Mu itsinda C, France ya Pogba, Australia, Peru na Danmark, itsinda D, rigizwe na Argentine ya Lionel Messi, Iceland, Croatia na Nigeria, itsinda E, rigizwe na Brazil ya Neymar, u Busuwisi, Costa Rica na Serbia, naho mu itsina F, rigizwe na Germany, Mexico,Sweden na Korea y’epfo, itsinda G, ririmo Ububirigi bwa Hazard, Panama, Tunisia n’Ubwongereza naho mu itsinda rya nyuma rya H, ririmo Pologne, Senegal, Colombiya n’Ubuyapani.