Yanditswe Saturday , Tariki, 5 August 2017. saa 02:04:11 na Christophe Hitayezu

Mu karere ka Bugesera kimwe n’ahandi mu gihugu, abaturage bujuje ibisabwa bazindukiye ku biro by’itora gutora Perezida wa Repubulika uzayobora imyaka irindwi iri imbere. Imyiteguro yagaragaraga ku biro by’itora ndetse n’abitabiriye gutora, byasaga n’abiteguye imisango y’ubukwe dore ko iri mu birimbisha benshi.

[Foto] Ku biro by’Itora bya Nyagihunika naho hari hari udushya twinshi

Ibiro by’itora twabashije kugeraho muri aka karere, abaturage batangiye kuhagera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo nyamara babizi neza ko itora nyiri izina ritangira saa moya, ibi byatumye no kuba mu masaha ya saa tanu z’amanywa hari aho 80% by’abagombaga gutorera ku masite amwe n’amwe bari barangije nyamara itora rigomba gusozwa saa cyenda z’amanywa.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice ubwo twageraga ku biro by’Itora bya Nyamata Gatulika, twasanze umurongo w’abaturage bari bamaze kwitegura gutora, nyamara abaseseri bategereje isaha yagenwe n’itegeko ya saa moyo babona gutangira gutoresha.

[Foto] Abaturage bazindukiye ku biro by’itora bacyeye

Ubwo twerekezaga ku biro by’itora bya Maranyundo, n’ubwo ushinzwe icyumba atemereye abanyamakuru gufata amafoto, icyagaragariraga amaso ni uburyo hari hateguye nk’ahari bubere imisango y’ibirori bya kinyarwanda.

[Foto] Ukuriye ibiro by’itora bya Maranyundo yangiye abanyamakuru gufata amafoto ngo bafotore hanze mu baturage gusa

Si ibi biro by’itora byabayeho inzitizi ku itangazamakuru gusa kandi kuko n’iya Rango byagenze bityo ndetse n’iya Tunda uyikuriye akaza kwemera zahize, ibintu byagaragaza ko nta makuru ahagije bafite ku mikoranire ya Komisiyo y’amatora n’itangazamakuru.

Nyamara n’ubwo aha byagenze bityo, hari ibindi biro by’itora bagiye bakirana ubwuzu abanyamakuru ndetse bakanabafasha kubona amakuru bashaka bitabangamiye itora. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora yabwiye NONAHA.com ko gufata amakuru n’amafoto ku biro by’itora byemewe uretse mu kumbi umuntu atoreramo.

Abaturage bo wabonaga ari akanyamuneza, abenshi bahuriza ku kuba baje kwitorera uwabahaye umutekano.

Umusaza witwa Bushayija wo mu murenge wa Mareba watoreye ku biro by’itora bya Rango, yagize ati "Ni ubwa mbere mu Rwanda tumaze imyaka 20 mu mahoro, ubundi nta myaka 10 yashiraga hatabayeho imvururu". Yatubwiye kandi ko ngo yasenze Imana kugirango aya matora azagera akiriho kuhirango nawe ijwi rye rizabarwe.

[Foto] Umusaza Bushayija

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa gutora byari birangijwe ku mugaragaro nk’isaha igenwa n’itegeko n’ubwo ahenshi abaturage bari barangije kare, saa cyenda n’iminota makumyabiri n’irindwi nibwo uhagarariye ibiro by’itora bya Nyamata Gatulika yavugiye mu ndangururamajwi ko amajwi atangiye kubarwa ku mugaragaro kuri ibyo biro aho yabariwe imbere y’abaseseri, abanyamakuru bari mu kazi ndetse n’indorerezi.