Published Monday , on 20 November 2017, 17:55:42 by Christophe Hitayezu

Umushinga w’ubuhinzi bugezweho bukoresha ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka hifashishijwe ikiyaga cya Rumira kiri mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, watangiye mu mwaka wa 2013 ugomba kuhira hegitari zigera kuri 250, gusa ngo kubera imiterere y’uburyo bwakoreshwaga mu kuhira ntiwatinze guhagarara ubu hakaba haratangiye gahunda yo kuwusubukura.

Bizimana Eric ni umwe mu baturage baturiye aho uyu mushinga uri twaganiriye, avuga ko ubwo watangiraga hahinzwe inyanya zikanera neza zikurikirwa n’ibigori umushinga uhita uhagarara, gusa asaba ko Leta yavugurura uyu mushinga kuko yawutangije igamije guteza imbere abaturage.

Eng. Mukunzi Emile, umuyobozi w’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Bugesera yadusobanuriye ko ihagarara ry’uyu mushinga rishingiye ahanini ku miterere y’uburyo bwo kuhira bwari bwashyizweho, agira ati “Uko byari byubatse hari moteri izamura amazi iyavana mu kiyaga iyazamura mu myanya yagenwe kuyabika igasozi, ayo mazi akaza kumanurwa mu mirima hifashishijwe imiyoboro yubatswe, uburyo rero imiyoboro yubatse byatumaga amazi amanuka ari menshi agasa nk’aho ateye isuri, bigateza ibibazo rero, bigaragagara ko bitagirira abaturage akamaro, nibyo rero byatumye uriya mushinga uhagarara”.

Asobanura ko ikibazo cyabaye mu nyigo y’umushinga, ati “Inyigo ubwayo ibyo yagaragaje byari binyuranye gato n’ibyari byitezwe, uwayikoze yumvaga amazi azajya amanuka akajya mu bihingwa, nyuma dusanga ahubwo amanukana ubutaka nk’isuri, urumva rero ni ukuba inyigo harabayemo ikintu cyo kuba hari akantu gato batasuzumye.”

Muri iyi myaka isaga itatu umushinga udakora, ibikoresho byatangiye kwangizwa yemwe bimwe biranibwa, ndetse n’umuzamu warindaga moteri yicwa n’abari baje mu mugambi wo kuyiba.

Kuri ibi bikorwa byo kwangiza, Eng. Mukunzi yagize ati “Mu buryo buri rusange niba umushinga uri aho abaturage bakabona warahagaze udakora batangira kugira imitekerereze itandukanye, iyo bitabyazwa umusaruro guhera mu ntango za 2013 kugeza ubu birumvikana ko badohoka kurinda bya bikorwa remezo bihari kuko batazi niba bizabagirira inyungu cyangwa ntayo bizabagirira, aho rero haboneka icyuho cy’uko n’ufite umutima mubi wo kuba yakwiba abona aho aca”.

Uyu muyobozi avuga ko Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi na RAB byatekereje ubundi buryo bushya bwakoreshwa kugirango umushinga ukomeze, hahindurwa uburyo bwo kuhira ndetse ngo ubu ba rwiyemezamirimo bakaba baratangiye ku buryo mu kwa mbere umushinga uzakomeza.

Muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma y’u Rwanda, harimo ko ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kuhira imyaka buzibandwaho, ishoramari mu buhinzi rikagera ku 10% rivuye kuri 5% uyumwaka wa 2017.