Published Wednesday , on 8 March 2017, 11:01:35 by Christophe Hitayezu

Abahinzi mu Karere ka Burere baratakambira Leta kubafasha kurwanya ibyonnyi bavuga ko bidafite umuti, bibangiriza imyaka irimo ibirayi ari nabyo biza ku isonga.

Mu kiganiro NONAHA.com yagiranye na bamwe muri aba bahinzi, bavuga ko utu dusimba tuba mu butaka, twabura amazi tugakata ikirayi tuyashakamo bigatuma kigwa.

Ndayambaje Jean Damascene, ni umwe mu bahinzi bo mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga, agira ati “Dufite ikibazo cy’ibyonnyi bijya mu birayi bikabyangiza, hari Inandi na Nyiramwihine, byihisha mu birayi bikabikatagura bigatuma umusaruro ugabanuka. Aho wari kuzakura nka toni, iyo hajemo ibi byonyi hava ibiro nka magana atandatu”.

Uyu muhinzi akomeza avuga ko nta muti barahabwa w’ibi byonnyi, ati “dutera Simikombe kandi nayo ntibyica ahubwo ituma bihunga, iyo bihunze nabwo bihungira mu myaka, turasaba Leta ko yadufasha kubibonera umuti”.

Ndayambaje Jean Damascene asaba ko bafashwa bagahabwa umuti wica utu dusimba [Foto: Hitayezu C.]

Uretse Ndayambaje, twanaganiriye n’umukecuru Ayinkamiye Keziya, naho ahamya ko ibi byonnyi bimaze kuba ikibazo, ndetse ngo uretse ibirayi, Inandi zangiza indi myaka irimo n’ibishyimbo.

Ugirimpuhwe Triphonie, Agoronome w’umurenge wa Gahunga, nawe ahamya ko ibi byonnyi ari ikibazo, agira ati “Hari ikibazo cy’inandi, ni udusimba tuba mu butaka tugaca ibirayi mo kabiri, ugasanga uburyo bwo kuzirwanya buragoranye cyane, kugeza ubu nta muti wo kuzitera ngo zipfe, ni ukuvuga ngo kuzirwanya ni ukugenda bakajya bazitaburura mu butaka bakazica”.

Madame Ugirimpuhwe nawe abona gutoragura ibi byonnyi mu murima ari uburyo bugoye abahinzi cyane

Uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge avuga ko n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RAB, kizi iki kibazo, ko abakozi ba RAB bagira inama abaturage yo kujya bagenda bazitoragura mu murima bakazica. Uretse ibyo kandi, ngo banagirwa inama yo korora amatungo nk’inkoko akabafasha kuzitoragura mu mirima, uburyo nawe yemeza ko bugoye cyane ku bahinzi.

Madame Ayinkamiye avuga ko hakwiye kuboneka ubufasha ngo iki kibazo gihashywe hakiri kare, ati “Turasaba ubufasha kugirango niba iki kibazo kigaragaye tube twatabarwa hakiri kare kitarafata intera ndende ku buryo bishobora kugera n’aho umuhinzi ashobora guhinga ntasarure”.

Inandi ijya mu kirayi ikagica mo kabiri

Mu kiganiro NONAHA.com yagiranye na Izamuhaye Jean Claude, umuyobozi wa RAB mu Ntara y’amajyaruguru wabanje kuvuga ko iki kibazo atari akizi kuko ngo ba agoronome batabivuze kare, yasobanuye ko hari umuti wo kurwanya utu dusimba n’ubwo nawe yemera uburyo bwo ‘kudutoragura’.

Yagize ati “Maze kuvugana n’ikipe yanjye ishinzwe kurinda ibihingwa, bavuze ko bagiye kubikurikirana. Inandi ziterwa cyane cyane n’izuba, nko muri Gahunga ikibazo kirahari kuko usanga hagira nk’ibyumweru 2 byikurikiranya by’izuba. Ubundi kaza ari nk’agasazi, kagatera amagi mu butaka, akazakura hakavamo inandi. Ibihingwa kangiza cyane habanza ibirayi, hagakurikiraho ibigori ndetse n’ibishyimbo”.

Bwana Izamuhaye avuga ko hari imiti ikarwanya irimo uwitwa Rocket na Hypermetrine, uretse iyi miti kandi hakaba hari n’ubundi buryo bwo ‘gutoragura’ aho umuhinzi ajya mu murima akadutoragura.

Inandi zajujubije abahinzi [Foto: Hitayezu C.]

Abahinzi kimwe na Agoronome w’umurenge wa Gahunga bemeza ko ibi byonnyi nta muti ubyica birabonerwa.

Nyiramwihine nayo yangiza ibirayi [Foto: Hitayezu C.]

Reba mu mashusho uko bisobanurwa